Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana
3 Hari umugabo w’Umufarisayo witwaga Nikodemu,+ akaba yari umuyobozi w’Abayahudi. 2 Uwo mugabo yaje aho Yesu yari ari, ari nijoro+ aramubwira ati: “Mwigisha,*+ tuzi ko uri umwigisha waturutse ku Mana, kuko nta muntu n’umwe ushobora gukora ibitangaza+ nk’ibyo ukora, Imana itari kumwe na we.”+ 3 Yesu aramusubiza ati: “Ni ukuri, ndakubwira ko umuntu atabanje kongera kubyarwa,+ adashobora kubona Ubwami bw’Imana.”+ 4 Nikodemu aramubaza ati: “None se umuntu ashobora kubyarwa ate kandi ashaje? Ntashobora kujya mu nda ya mama we ngo yongere avuke.” 5 Yesu aramusubiza ati: “Ni ukuri, ndakubwira ko umuntu atabanje kubatizwa mu mazi+ kandi ngo ahabwe umwuka wera*+ bityo abe yongeye kuvuka, adashobora kwinjira mu Bwami bw’Imana. 6 Uwabyawe n’umuntu aba ari umuntu. Ariko uwabyawe binyuze ku mwuka wera aba ari umwana w’Imana. 7 Ntutangazwe n’uko nkubwiye ko mugomba kongera kubyarwa. 8 Umuyaga uhuha werekeza aho ushaka, ukawumva ukabona n’ibyo ukoze. Ariko nta wumenya aho uturuka n’aho ujya. Ibyo ni na ko bimeze ku muntu wese wabyawe binyuze ku mwuka wera.”+
9 Nikodemu aramubaza ati: “Ubwo se ibyo byashoboka bite?” 10 Yesu aramusubiza ati: “Uri umwigisha wa Isirayeli, none ntuzi ibyo bintu? 11 Ni ukuri, ndakubwira ko ibyo tuvuga tubizi, kandi ibyo duhamya twarabyiboneye. Ariko mwe ntimwemera ubuhamya dutanga. 12 Ubwo se niba narababwiye ibintu byo mu isi ntimubyemere, nimbabwira ibyo mu ijuru byo muzabyemera? 13 Ikindi kandi, nta muntu n’umwe wazamutse ngo ajye mu ijuru,+ ahubwo hari uwamanutse ava mu ijuru,+ ari we Mwana w’umuntu. 14 Kandi nk’uko Mose yamanitse inzoka mu butayu,+ ni ko n’Umwana w’umuntu agomba kumanikwa,+ 15 kugira ngo umwizera wese azabone ubuzima bw’iteka.+
16 “Imana yakunze abantu* cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege,*+ kugira ngo umwizera wese atazarimbuka, ahubwo azabone ubuzima bw’iteka.+ 17 Imana ntiyatumye Umwana wayo mu isi gucira isi urubanza, ahubwo byari ukugira ngo abantu bakizwe binyuze kuri we.+ 18 Umuntu wese umwizera ntacirwa urubanza.+ Ariko utamwizera yamaze gucirwa urubanza, kubera ko atizeye izina ry’Umwana w’ikinege w’Imana.+ 19 Iki ni cyo urubanza rushingiraho: Umucyo waje mu isi,+ ariko abantu bakunda umwijima aho gukunda umucyo, kuko ibikorwa byabo ari bibi. 20 Ukora ibikorwa bibi yanga umucyo, kandi ntaza mu mucyo, kugira ngo ibikorwa bye bitajya ahabona.* 21 Ariko umuntu ukora ibikwiriye aza ahari umucyo,+ kugira ngo ibikorwa bye bigaragare ko byakozwe mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka.”
22 Hanyuma y’ibyo, Yesu n’abigishwa be bajya mu karere ka Yudaya, bamarayo igihe kandi abatiza abantu.+ 23 Ariko Yohana na we yabatirizaga muri Ayinoni hafi y’i Salimu kuko hari amazi menshi,+ kandi abantu bakomezaga kumusanga kugira ngo babatizwe.+ 24 Icyo gihe Yohana yari atarashyirwa muri gereza.+
25 Nuko abigishwa ba Yohana bajya impaka n’Abayahudi ku birebana n’umuhango wo kwiyeza.* 26 Basanga Yohana baramubwira bati: “Mwigisha, wa muntu mwari kumwe hakurya ya Yorodani, umwe wavugaga ko yaturutse ku Mana,+ dore ari kubatiza none abantu bose bari kumusanga.” 27 Yohana arabasubiza ati: “Nta kintu na kimwe umuntu ashobora gukora Imana itamwemereye kugikora. 28 Mwebwe ubwanyu mwemeza neza ko navuze nti: ‘si njye Kristo.+ Ahubwo noherejwe kumubanziriza.’+ 29 Umuntu wese ufite umugeni ni we mukwe.+ Icyakora iyo incuti y’umukwe ihagaze imuteze amatwi, igira ibyishimo byinshi cyane bitewe n’ijwi ry’umukwe. Ubwo rero, nanjye ndishimye cyane. 30 Ibyo uwo muntu akora bizagenda birushaho kuba byinshi, naho ibyo nkora birusheho kugabanuka.”
31 Uwaturutse mu ijuru+ aruta abandi bose. Ariko uwaturutse mu isi ni uwo mu isi kandi n’ibyo avuga ni ibyo mu isi. Uwaturutse mu ijuru we aba aruta abandi bose.+ 32 Ahamya ibyo yabonye n’ibyo yumvise,+ ariko nta muntu wemera ubuhamya bwe.+ 33 Uwemeye ubuhamya bwe aba yemeje ko ibyo Imana ivuga ari ukuri.+ 34 Uwo Imana yatumye avuga amagambo y’Imana,+ kuko Imana itanga umwuka wera ibigiranye ubuntu.* 35 Imana ikunda Umwana wayo+ kandi yamuhaye ububasha bwo gutegeka ibintu byose.+ 36 Umuntu wese wizera uwo mwana afite ubuzima bw’iteka,+ ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubuzima bw’iteka,+ ahubwo Imana ikomeza kumurakarira cyane.+