Zaburi
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
31 Yehova, ni wowe nahungiyeho.+
Singakorwe n’isoni.+
Unkize kuko ukiranuka.+
Umbere umusozi mpungiraho.
Umbere nk’inzu ikomeye kugira ngo unkize,+
3 Kuko uri igitare cyanjye kandi akaba ari wowe mpungiraho.+
Uzanyereka inzira kandi unyobore+ ubikoreye izina ryawe.+
5 Ubuzima bwanjye mbushyize mu maboko yawe.+
Yehova Mana y’ukuri,* warancunguye.+
6 Nanga abasenga ibigirwamana bitagira umumaro.
Ahubwo niringira Yehova.
Uzi neza agahinda kanjye kenshi.
8 Ntiwemeye ko ngwa mu maboko y’umwanzi.
Watumye mpagarara ahantu hari umutekano.
9 Yehova, ungirire neza kuko ndi mu bibazo byinshi.
Amaso yanjye yarananiwe bitewe n’agahinda kenshi,+ umubiri wanjye wose wacitse intege.+
Imbaraga zanjye zinshiramo bitewe n’icyaha cyanjye,
N’amagufwa yanjye yaranegekaye.+
Abo tuziranye mbatera ubwoba,
Iyo bambonye mu nzira barampunga.+
12 Naribagiranye! Ni nkaho napfuye.
Meze nk’ikibindi cyamenetse.
Iyo bateraniye hamwe kugira ngo bandwanye,
Baba bapanga imigambi yo kunyica.+
14 Ariko Yehova, ni wowe niringira.+
Nzajya mvuga nti: “Uri Imana yanjye.”+
15 Ubuzima bwanjye buri mu maboko yawe.
Nkiza unkure mu maboko y’abanzi banjye n’abantoteza.+
16 Ngirira neza kuko ndi umugaragu wawe.+
Unkize ubitewe n’urukundo rwawe rudahemuka.
17 Yehova, ningusenga ntukemere ko nkorwa n’isoni.+
18 Ababeshyi bavuga nabi umukiranutsi,+
Bakavugana agasuzuguro no kwishyira hejuru. Baragacecekeshwa!
19 Ineza yawe ni nyinshi cyane.+
Abagutinya wababikiye imigisha myinshi.+
Ineza yawe wayigaragaje imbere y’abantu bose.+
21 Yehova nasingizwe,
Kuko yangaragarije urukundo rudahemuka+ mu buryo butangaje, igihe nari mu mujyi ugoswe n’abanzi.+
22 Igihe nari mfite ubwoba bwinshi naravuze nti:
“Ndapfuye sinzongera kugaragara imbere yawe.”+
Ariko igihe nagutabazaga, wumvise kwinginga kwanjye.+