Yobu
3 Nyuma y’ibyo Yobu atangira gutuka* umunsi yavutseho.+ 2 Yobu aravuga ati:
5 Uwo munsi urakabaho umwijima mwinshi.
Ibicu by’imvura biwutwikire.
Ibizana umwijima biwutere ubwoba.
6 Iryo joro rirakaba umwijima mwinshi cyane.+
Ntirikishimane n’indi minsi y’umwaka.
Ntirikabarwe mu minsi igize ukwezi.
7 Ntihakagire umuntu uvuka muri iryo joro,
Kandi ntirikumvikanemo ijwi ry’ibyishimo.
9 Inyenyeri zo muri iryo joro zijime,
Zitegereze urumuri zirubure,
Kandi ntirikabone umucyo mu rukerera,
10 Kuko muri iryo joro ari bwo mama yambyaye,+
None nkaba nibasiwe n’ibyago.
11 Kuki ntapfuye ndi kuvuka?
Kandi se kuki ntapfuye nkiva mu nda ya mama?+
12 Kuki mama yankikiye,
Kandi se kuki yampaye ibere ngo nonke?
Mba narasinziriye nkiruhukira,+
14 Kandi mba ndi kumwe n’abami bo mu isi n’abajyanama babo
Bari bariyubakiye amazu ariko ubu akaba yarabaye amatongo,
15 Cyangwa ndi kumwe n’abana b’abami bari bafite zahabu,
Kandi n’amazu yabo akaba yari yuzuye ifeza.
16 Kuki ntabaye nk’inda yavuyemo itarigeze imenyekana,
Cyangwa nk’abana batigeze babona umucyo?
18 Imfungwa zose iyo zihageze ziba zituje.
Ntiziba zicyumva ijwi ry’abazikoreshaga imirimo ivunanye.
21 Kuki bifuza urupfu ariko bakarubura?+
Bararushaka kurusha abashaka ubutunzi buhishwe ariko ntibarubone.
22 Iyo babonye imva,
Barishima cyane bakanezerwa.
23 Kuki Imana ireka umuntu wayobye agakomeza kubaho,
Kandi yaramufungiye inzira ku buryo nta ho yakwerekeza?+
25 Kuko ibyo natinyaga ari byo byangezeho,
Kandi ibyanteraga ubwoba ni byo byambayeho.
26 Sinigeze ngira amahoro n’umutuzo,
Cyangwa ngo mbeho ntafite imihangayiko, ahubwo nakomeje guhura n’ibibazo.”