Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana
20 Ku munsi wa mbere w’icyumweru,* Mariya Magadalena azinduka kare mu gitondo hakiri umwijima, ajya ku mva*+ maze asanga ibuye ryavuye ku mva.+ 2 Nuko ariruka asanga Simoni Petero na wa mwigishwa Yesu yakundaga cyane,+ arababwira ati: “Bakuye Umwami mu mva,+ kandi ntituzi aho bamushyize.”
3 Hanyuma Petero n’uwo mwigishwa barasohoka bajya ku mva. 4 Nuko bombi batangira kwiruka. Ariko uwo mwigishwa wundi we ariruka cyane asiga Petero, amutanga kugera ku mva. 5 Arunama arungurukamo, abona ibitambaro biri hasi,+ ariko ntiyinjiramo. 6 Hanyuma Simoni Petero na we araza amukurikiye yinjira mu mva, abona ibitambaro birambitse aho hasi. 7 Umwenda wari ku mutwe wa Yesu ntiwari kumwe n’ibyo bitambaro, ahubwo wari uzinze, uri ukwawo. 8 Hanyuma, wa mwigishwa wari wageze ku mva mbere na we yinjiramo, arabibona maze yizera ibyo yabwiwe. 9 Bari batarasobanukirwa ibyanditswe, bivuga ko yagombaga kuzurwa.+ 10 Nuko abo bigishwa basubira mu ngo zabo.
11 Icyakora Mariya akomeza guhagarara hanze iruhande rw’imva, arira. Hanyuma igihe yari akirira, arunama kugira ngo arunguruke mu mva, 12 maze abona abamarayika babiri+ bambaye imyenda y’umweru, umwe yicaye ahagana ku mutwe, undi ari ahagana ku birenge by’aho umurambo wa Yesu wari uri. 13 Baramubaza bati: “Urarizwa n’iki?” Arababwira ati: “Bajyanye Umwami wanjye kandi sinzi aho bamushyize.” 14 Amaze kuvuga ibyo, arahindukira abona Yesu ahagaze, ariko ntiyamenya ko ari Yesu.+ 15 Yesu aramubaza ati: “Urarizwa n’iki? Urashaka nde?” Ariko we yibwira ko ari umukozi wo mu busitani, maze aramubwira ati: “Nyakubahwa, niba ari wowe wamujyanye, mbwira aho wamushyize, mpamukure.” 16 Yesu aramuhamagara ati: “Mariya!” Mariya arahindukira, amubwira mu Giheburayo ati: “Rabuni!” (Rabuni bisobanura “Umwigisha.”) 17 Yesu aramubwira ati: “Reka kumfata, kuko ntarazamuka ngo njye kwa Papa. Ahubwo sanga abavandimwe banjye+ ubabwire uti: ‘ndazamutse ngiye kwa Papa,+ ari we Papa wanyu, no ku Mana yanjye+ ari yo Mana yanyu.’” 18 Mariya Magadalena araza abwira abigishwa ati: “Nabonye Umwami!” Nanone ababwira ibintu byose yamubwiye.+
19 Ku mugoroba wo kuri uwo munsi wa mbere w’icyumweru, abigishwa bari bari mu nzu kandi inzugi zari zikinze bitewe n’uko batinyaga Abayahudi. Nuko Yesu araza, ahagarara hagati yabo arababwira ati: “Mugire amahoro.”+ 20 Amaze kuvuga atyo, abereka ibiganza bye n’urubavu rwe.+ Nuko abigishwa babonye Umwami barishima cyane.+ 21 Yesu yongera kubabwira ati: “Nimugire amahoro.+ Nk’uko Papa wo mu ijuru yantumye,+ nanjye ndabatumye.”+ 22 Amaze kubabwira atyo, abahuhaho arababwira ati: “Nimwakire umwuka wera.+ 23 Umuntu muzababarira ibyaha, bizaba bisobanuye ko Imana yamaze kumubabarira, uwo mutazababarira ibyaha, Imana ntizaba yamubabariye.”
24 Ariko Tomasi+ witwaga Didumo, akaba yari umwe muri za ntumwa 12, ntiyari kumwe na bo igihe Yesu yazaga. 25 Nuko abandi bigishwa baramubwira bati: “Twabonye Umwami!” Ariko arababwira ati: “Nintabona aho bamuteye imisumari mu biganza kandi ngo nshyire urutoki rwanjye aho bateye imisumari, ngo nshyire n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe,+ sinzabyemera rwose.”
26 Nyuma y’iminsi umunani, nanone abigishwa be bari bari mu nzu, kandi na Tomasi yari kumwe na bo. Yesu araza ahagarara hagati yabo nubwo inzugi zari zikinze, arababwira ati: “Nimugire amahoro.”+ 27 Hanyuma abwira Tomasi ati: “Shyira urutoki rwawe hano, kandi urebe ibiganza byanjye, uzane n’ikiganza cyawe ugishyire mu rubavu rwanjye maze ureke gushidikanya, ahubwo wizere.” 28 Tomasi aramubwira ati: “Mwami wanjye, Mana yanjye!” 29 Yesu aramubwira ati: “Wijejwe n’uko umbonye? Abagira ibyishimo ni abizera batabonye.”
30 Mu by’ukuri, hari ibindi bimenyetso byinshi Yesu yakoreye imbere y’abigishwa be bitanditswe muri iki gitabo.+ 31 Ariko ibi byandikiwe kugira ngo mwizere ko Yesu ari we Kristo Umwana w’Imana, kandi ngo mubone ubuzima bw’iteka binyuze ku izina rye, kubera ko mwizeye.+