Umubwiriza
6 Hari ibindi byago nabonye muri iyi si kandi bikunze kuba ku bantu: 2 Hari igihe Imana y’ukuri iha umuntu ubukire, ubutunzi n’icyubahiro, ku buryo atagira ikintu na kimwe abura mu byo yifuza. Nyamara Imana y’ukuri ntiyemere ko abyishimira, ahubwo abandi bakaba ari bo babyishimamo. Ibyo ni ubusa, kandi birababaje cyane. 3 Niyo umugabo yabyara inshuro ijana kandi akabaho imyaka myinshi, agasaza, ariko akaba atishimira ibyiza afite mbere y’uko apfa, uwo muntu rwose aba arutwa n’umwana wapfuye avuka.+ 4 Uwo mwana aba yaravukiye ubusa. Ni nk’aho aba yarapfiriye mu mwijima kandi izina rye ntirimenyekane. 5 Nubwo uwo mwana aba atarigeze abona izuba cyangwa ngo agire icyo amenya, n’ubundi aba aruta uwo mugabo.+ 6 Ese umuntu byamumarira iki, aramutse abayeho imyaka 1.000, ndetse wenda akabaho imyaka 2.000, ariko ntiyishimire ibyiza afite? Ese amaherezo abantu bose ntibajya hamwe?+
7 Mu bintu byose umuntu akorana umwete, aba ashaka kubona ibyo yifuza,+ nyamara ntajya anyurwa. 8 None se umunyabwenge arusha iki umuntu utagira ubwenge?+ Cyangwa se bimaze iki kuba umukene azi gushaka ubuzima? 9 Ibyiza ni ukwishimira ibyo ushobora kubona, aho kurarikira ibintu udashobora kugeraho. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.
10 Ikintu cyose kiriho, kiba cyarigeze kugira uko cyitwa. Uko umuntu ateye na byo byaramenyekanye. Umuntu ntashobora kuburana n’umurusha ububasha. 11 Amagambo menshi nta cyo amaze kandi nta cyo amarira umuntu. 12 Ni nde uzi ikintu cyiza umuntu aba akwiriye gukora, mu minsi mike idafite icyo imaze amara ku isi? Iyo minsi ishira vuba nk’igicucu cy’izuba.+ None se ni nde wabwira umuntu ibizaba ku isi amaze gupfa?