Umubwiriza
2 Naribwiye nti: “Reka ninezeze, maze ndebe ibyiza byabyo.” Ariko nabonye ko ibyo na byo ari ubusa.
2 Naravuze nti: “Guseka ni ubusazi!”
Kandi ndibaza nti: “Kwishimisha bimaze iki?”
3 Niyemeje kwishimisha nywa divayi,+ ariko sinemera ko ituma mbura ubwenge kandi nakoze iby’ubusazi kugira ngo ndebe inyungu abantu babikuramo mu gihe gito baba bashigaje kubaho. 4 Nakoze imirimo ikomeye.+ Niyubakiye amazu+ kandi niterera imizabibu.+ 5 Nitunganyirije imirima n’ubusitani, nteramo ibiti by’imbuto by’amoko yose. 6 Nacukuye ibidendezi by’amazi kugira ngo njye nuhira ibiti bikiri bito. 7 Nagize abagaragu n’abaja+ kandi hari n’abagaragu bavukiye mu rugo rwanjye. Nanone nagize amatungo menshi.+ Nagize inka nyinshi n’imikumbi myinshi, ndusha abantu bose babaye i Yerusalemu mbere yanjye. 8 Nanone nashatse ifeza na zahabu byinshi,+ ni ukuvuga ubutunzi nahabwaga n’abami n’ubwaturukaga mu ntara.+ Nishakiye abaririmbyi b’abagabo n’ab’abagore n’ibindi byose bishimisha abantu, mbona umugore, ndetse mbona benshi. 9 Nuko ndakomera cyane kandi ngira ubutunzi bwinshi kurusha undi muntu wese wabaye i Yerusalemu mbere yanjye.+ Nanone nakomeje kugira ubwenge.
10 Siniyimye icyo nashakaga cyose.+ Sinigeze niyima ibinezeza by’ubwoko bwose, kuko nishimiraga imirimo yose nakoranaga umwete, kandi ibyo ni byo byabaye ibihembo by’imirimo yanjye yose nakoranye umwete.+ 11 Ariko igihe natekerezaga ku mirimo yose nakoze kandi nkitegereza imirimo yose iruhije nakoranye umwete,+ nabonye ko byose ari ubusa, ko ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga+ kandi mbona ko kuri iyi si nta gifite umumaro.+
12 Hanyuma nerekeje umutima wanjye ku by’ubwenge, iby’ubusazi n’iby’ubujiji.+ Nuko ndibaza nti: “Ese umuntu uzaza nyuma y’umwami, azakora iki?” Nta kindi azakora, uretse ibyo abandi bamaze gukora. 13 Nabonye ko ubwenge bugira akamaro kurusha ubujiji+ nk’uko urumuri rugira akamaro kurusha umwijima.
14 Umunyabwenge aba abona neza inzira anyuramo,+ ariko umuntu utagira ubwenge agendera mu mwijima mwinshi cyane.+ Icyakora naje kumenya ko amaherezo yabo bombi ari amwe.+ 15 Nuko ndibwira nti: “Iherezo ryanjye rizamera nk’iry’umuntu utagira ubwenge.”+ None se, niruhirije iki ngira ubwenge burenze urugero? Ni ko kwibwira nti: “Ibyo na byo ni ubusa.” 16 Kuko umunyabwenge n’umuntu utagira ubwenge bombi batazakomeza kwibukwa.+ Mu minsi mike gusa buri wese azaba yibagiranye. Uko umunyabwenge azapfa ni ko n’umuntu utagira ubwenge azapfa.+
17 Nuko nanga ubuzima,+ bitewe n’uko nabonye ko imirimo yakorewe kuri iyi si ari imiruho gusa, kuko byose ari ubusa.+ Ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.+ 18 Ni yo mpamvu nanze imirimo yose iruhije nakoranye umwete kuri iyi si,+ kubera ko ibyo naruhiye byose nzabisigira umuntu uzaza nyuma yanjye.+ 19 Kandi se uwo muntu uzaza nyuma yanjye, ni nde wamenya niba azaba umunyabwenge cyangwa umuswa?+ Nyamara azagenzura ibintu byose naruhiye byo kuri iyi si kandi nkabikorana ubwenge. Ibyo na byo ni ubusa. 20 Nuko nsubiza amaso inyuma maze ntangira kwiheba bitewe n’imirimo yose iruhije nakoranye umwete kuri iyi si. 21 Kuko hari igihe umuntu akorana umwete, akagaragaza ubwenge, ubumenyi n’ubuhanga, nyamara ibyo yagezeho byose akabisigira umuntu utarabiruhiye.+ Ibyo na byo ni ubusa. Ni ibyago bikomeye.
22 None se mu by’ukuri, umuntu yunguka iki mu bintu byose akorana umwete no mu byo aharanira kugeraho byose muri iyi si?+ 23 Kuko mu minsi yose yo kubaho kwe, ibyo ahugiramo bimutera imibabaro n’imihangayiko+ kandi na nijoro umutima we ntutuze.+ Ibyo na byo ni ubusa.
24 Nta kintu cyiza cyarutira umuntu kurya no kunywa no kwishimira umurimo akorana umwete.+ Nabonye ko ibyo na byo bitangwa n’Imana y’ukuri.+ 25 None se, ni nde undusha kurya no kunywa neza?+
26 Umuntu ukora ibishimisha Imana imuha ubwenge, ubumenyi no kunezerwa,+ ariko umunyabyaha imuha umurimo wo gukusanya no guteranyiriza hamwe ibigomba guhabwa umuntu ushimisha Imana y’ukuri.+ Ibyo na byo ni ubusa. Ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.