Ibyakozwe n’intumwa
25 Hashize iminsi itatu Fesito+ abaye umuyobozi w’intara, ava i Kayisariya ajya i Yerusalemu. 2 Nuko abakuru b’abatambyi n’abakomeye bo mu Bayahudi bamubwira ibyo Pawulo yaregwaga.+ Maze batangira kumwinginga 3 bamusaba ko yabagirira neza, agatuma kuri Pawulo akaza i Yerusalemu, kubera ko bari bamutegeye mu nzira ngo bamwice.+ 4 Icyakora Fesito abasubiza ko Pawulo agomba gukomeza gufungirwa i Kayisariya, kandi ko na we yari agiye gusubirayo bidatinze. 5 Aravuga ati: “Ubwo rero niba hari ikintu kidakwiriye Pawulo yakoze, abayobozi bo muri mwe bazaze tujyane bamurege.”+
6 Nuko amaranye na bo iminsi itarenze umunani cyangwa icumi, ajya i Kayisariya, maze ku munsi ukurikiyeho yicara ku ntebe y’urubanza ategeka ko bazana Pawulo. 7 Ahageze, Abayahudi bari baje baturutse i Yerusalemu bahagarara bamukikije, bamurega ibirego byinshi bikomeye ariko batashoboraga gutangira ibimenyetso.+
8 Pawulo avuga yiregura ati: “Sinigeze nica Amategeko y’Abayahudi. Nanone sinigeze ndwanya urusengero cyangwa ngo ndwanye Kayisari.”+ 9 Ariko kubera ko Fesito yifuzaga gushimwa n’Abayahudi,+ asubiza Pawulo ati: “Ese urashaka kujya i Yerusalemu, ugacirirwayo urubanza rw’ibyo bakurega nanjye mpibereye?” 10 Pawulo arasubiza ati: “Mpagaze imbere y’intebe y’urubanza ya Kayisari. Ni ho ngomba gucirirwa urubanza. Nta kibi nakoreye Abayahudi, nk’uko nawe ubyibonera. 11 Niba mu by’ukuri ndi umugizi wa nabi kandi nkaba narakoze ikintu gikwiriye kunyicisha,+ sinanga gupfa. Ariko niba ibirego bandega nta shingiro bifite, nta wufite uburenganzira bwo kuntanga, ngo akunde abashimishe. Njuririye* Kayisari!”+ 12 Hanyuma Fesito amaze kuvugana n’abajyanama be arasubiza ati: “Ubwo ujuririye Kayisari, uzajya kwa Kayisari.”
13 Hashize iminsi, Umwami Agiripa na Berenike bagera i Kayisariya baje gusura Fesito. 14 Bahamaze iminsi, Fesito abwira umwami ibya Pawulo ati:
“Hari umuntu Feligisi yasize muri gereza 15 kandi igihe nari i Yerusalemu, abakuru b’abatambyi n’abakuru b’Abayahudi bambwiye ibye,+ bamusabira guhanwa. 16 Ariko nabasubije ko Abaroma batagira imikorere nk’iyo yo gutanga umuntu ngo bakunde banezeze abantu. Ahubwo umuntu uregwa arabanza agahura n’abamurega imbonankubone kandi agahabwa uburyo bwo kwiregura ku byo bamurega.+ 17 Nuko bose bamaze kugera hano sinatinda, ahubwo ku munsi wakurikiyeho nicaye ku ntebe y’urubanza maze ntegeka ko banzanira uwo muntu. 18 Abamuregaga batangiye kuvuga, ariko ntibabonye icyo bamushinja ku bintu bibi namukekagaho.+ 19 Gusa bagiye impaka na we ku birebana n’idini ryabo*+ no ku byerekeye umuntu witwaga Yesu wapfuye, ariko Pawulo we akaba yarakomezaga kwemeza ko ari muzima.+ 20 Nuko iby’izo mpaka bimaze kunyobera, mubaza niba yakwishimira kujya i Yerusalemu agacirirwayo urubanza rw’ibyo bintu.+ 21 Ariko igihe Pawulo yasabaga ko yarindirwa muri gereza agategereza umwanzuro w’Umwami w’Abami,*+ nategetse ko arindwa kugeza igihe nzamwohereza kwa Kayisari.”
22 Nuko Agiripa abwira Fesito ati: “Nanjye nifuzaga kumva uwo muntu.”+ Aravuga ati: “Ejo uzamwumva.” 23 Ku munsi ukurikiraho, Agiripa na Berenike binjirana ishema ryinshi mu cyumba cy’urukiko, bari kumwe n’abakuru b’abasirikare n’abandi banyacyubahiro bo mu mujyi. Nuko Fesito ategeka ko bazana Pawulo. 24 Hanyuma Fesito aravuga ati: “Mwami Agiripa, namwe mwese muri kumwe natwe hano, uyu ni wa muntu Abayahudi bose bari i Yerusalemu ndetse n’ino aha bansabye basakuza cyane, bavuga ko atagikwiriye kubaho.+ 25 Ariko naje kumenya ko nta kintu yakoze gikwiriye kumwicisha.+ Nuko igihe yajuriraga ashaka kuburanira imbere y’Umwami w’Abami, nafashe umwanzuro wo kumwohereza. 26 Ariko nta kintu gifatika mufiteho nakwandikira Umwami Kayisari. Ni yo mpamvu muzanye imbere yanyu, cyane cyane imbere yawe Mwami Agiripa, kugira ngo namara kubarizwa imbere y’ubucamanza mbone icyo nandika, 27 kuko mbona ko bidahuje n’ubwenge kohereza imfungwa ntasobanuye ibyo bayirega.”