Imigani
4 Ubwire ubwenge uti: “Uri mushiki wanjye,”
Naho gusobanukirwa ubyite “mwene wanyu.”
6 Nari ndi mu idirishya ry’inzu yanjye,
Maze ndeba hanze.
7 Igihe nitegerezaga abantu bataraba inararibonye,
Narebye mu bakiri bato, mbonamo umusore utagira ubwenge.+
8 Yagendagendaga mu muhanda, hafi y’aho uwo mugore yari atuye, aho imihanda ihurira,
Maze agenda yerekeza ku nzu ye.
11 Ni umugore ugira utugambo twinshi kandi utagira uwo yubaha.+
Ntajya aguma mu rugo.
12 Rimwe aba ari hanze, ubundi akaba ari aho abantu benshi bahurira,
Cyangwa akaba ari hafi y’ihuriro ry’imihanda ari ho ategerereje.+
13 Afata uwo musore maze aramusoma,
Amubwira nta soni afite ati:
15 Ni yo mpamvu naje kugusanganira.
Nashakaga kukureba none ndakubonye.
17 Nabuteyeho parufe ihumura neza ikozwe mu ishangi, umusagavu na sinamoni.*+
18 Ngwino tunywe urukundo rwacu dushire inyota tugeze mu gitondo,
Twishimane kandi tugaragarizanye urukundo.
19 Umugabo wanjye ntahari.
Yagiye mu rugendo rwa kure.
20 Yagiye yitwaje amafaranga menshi,
Kandi azagaruka mu rugo mu mpera z’ukwezi.”
22 Ako kanya uwo musore ahita amukurikira ameze nk’ikimasa kigiye kubagwa,
Cyangwa umuntu utagira ubwenge babohesheje iminyururu bagiye kumuhana,+
23 Kugeza ubwo umwambi wamuhinguranyije umwijima.
Ameze nk’inyoni yihutira kugwa mu mutego. Ntazi ko ibyo akora bishyira ubuzima bwe mu kaga.+
24 None rero mwana wanjye, ntega amatwi
Kandi witondere ibyo nkubwira.