Hagayi
1 Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa gatandatu, mu mwaka wa kabiri w’ubutegetsi bw’Umwami Dariyo, Yehova yatanze ubutumwa abinyujije ku muhanuzi Hagayi*+ bugera kuri Zerubabeli+ umuhungu wa Salatiyeli wari guverineri w’u Buyuda, na Yosuwa umuhungu wa Yehosadaki wari umutambyi mukuru. Ubwo butumwa bwagiraga buti:
2 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘aba bantu baravuze bati: “igihe cyo kubaka inzu ya Yehova ntikiragera.”’”+
3 Yehova yongera gutanga ubutumwa abinyujije ku muhanuzi Hagayi,+ aravuga ati: 4 “Ese ubu mwari mukwiriye gutura mu mazu yanyu yometseho imbaho nziza kandi iyi nzu itarubakwa?+ 5 Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘nimutekereze ku ngaruka z’ibyo mukora. 6 Mwateye imyaka myinshi ariko musarura mike.+ Murarya ariko ntimuhaga. Muranywa ariko ntimushira inyota. Murambara ariko ntimushira imbeho kandi ukorera ibihembo aba ameze nk’ubika ibihembo bye mu mufuka utobotse.’”
7 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘nimutekereze ku ngaruka z’ibyo mukora.’
8 “Yehova aravuze ati: ‘nimujye ku musozi muzane ibiti,+ mwubake inzu+ kugira ngo inshimishe kandi itume mpabwa icyubahiro.’”+
9 “‘Mwari mwiteze ko muzasarura byinshi ariko mwasaruye bike, mubigejeje mu ngo zanyu ndabihuha biratumuka.+ Yehova nyiri ingabo arabaza ati: ‘ibyo byatewe n’iki? Byatewe n’uko inzu yanjye itarubakwa, kandi mukaba mushishikarira kwita ku mazu yanyu gusa.+ 10 Ni yo mpamvu ikirere cyaretse gutanga ikime n’ubutaka ntibwere. 11 Nateje amapfa* ku isi no ku misozi. Ibyo byagize ingaruka ku binyampeke, kuri divayi nshya, ku mavuta, ku byera mu butaka, ku bantu, ku matungo no ku byo mukora byose.’”
12 Nuko Zerubabeli+ umuhungu wa Salatiyeli,+ Yosuwa umuhungu wa Yehosadaki+ wari umutambyi mukuru n’abandi bantu bose, batega amatwi Yehova Imana yabo, bumva amagambo umuhanuzi Hagayi yari yababwiye atumwe na Yehova Imana yabo. Hanyuma abantu batinya Yehova.
13 Nuko Hagayi intumwa ya Yehova, abwira abantu ibyo Yehova yari yamutumye. Aravuga ati: “‘ndi kumwe namwe.’+ Uko ni ko Yehova avuze.”
14 Yehova atera umwete+ Zerubabeli umuhungu wa Salatiyeli, wari guverineri w’u Buyuda,+ Yosuwa+ umuhungu wa Yehosadaki wari umutambyi mukuru n’abaturage bose. Nuko baraza, batangira gukora imirimo ku nzu ya Yehova nyiri ingabo, Imana yabo.+ 15 Ibyo byabaye ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa gatandatu, mu mwaka wa kabiri w’ubutegetsi bw’Umwami Dariyo.+