Umubwiriza
10 Isazi zipfuye zituma amavuta ahumura yateguranywe ubuhanga anuka, maze akangirika. Uko ni ko umuntu ugaragaje ubujiji, niyo bwaba buke, bimutesha agaciro nubwo yaba asanzwe afite ubwenge n’icyubahiro.+
2 Umutima w’umunyabwenge uramuyobora agakora ibyiza, ariko umutima w’umuntu utagira ubwenge uramuyobya agakora ibibi.+ 3 Ibikorwa by’umuntu utagira ubwenge bigaragaza ko ari umuswa+ kandi buri muntu wese aba abona ko atagira ubwenge.+
4 Umutware nakurakarira, ntukivumbure,+ kuko gutuza byoroshya ibyaha bikomeye.+
5 Dore ikintu gikomeye nabonye muri iyi si kandi ni ikosa rikorwa n’abantu bafite ububasha:+ 6 Abantu badafite ubwenge bashyirwa mu myanya yo hejuru, nyamara abashoboye bakaguma mu myanya yo hasi.
7 Nabonye abagaragu bagendera ku mafarashi, ariko abana b’abami bakagenda n’amaguru nk’abagaragu.+
8 Ucukura umwobo ashobora kuzawugwamo,+ kandi usenya urukuta rw’amabuye ashobora kuzaribwa n’inzoka.
9 Umuntu ucukura amabuye ashobora kumukomeretsa, kandi usatura ibiti binini bishobora kumuteza akaga.
10 Iyo ishoka idatyaye maze umuntu ntayityaze, bituma akoresha imbaraga nyinshi. Ariko iyo umuntu akoresheje ubwenge bituma agira icyo ageraho.
11 Iyo inzoka irumye umuntu batarayitsirika,* uyitsirika niyo yaba ari umuhanga, nta cyo ageraho.
12 Amagambo y’umunyabwenge atuma yemerwa,+ ariko ibyo umuntu utagira ubwenge avuga ni byo bimurimbuza.+ 13 Iyo umuntu utagira ubwenge atangiye kuvuga, avuga amagambo agaragaza ubujiji,+ hanyuma akavuga amagambo y’ubusazi, amaherezo bikamuteza akaga. 14 Umuntu utagira ubwenge akomeza kuvuga amagambo menshi.+
Icyakora umuntu ntaba azi ibizaba. None se ni nde ushobora kumubwira ibizaba ku isi amaze gupfa?+
15 Umurimo umuntu utagira ubwenge akorana umwete uramunaniza. Urabona ngo ayoberwe n’inzira imujyana mu mujyi!
16 Uragowe wa gihugu we, kuko ufite umwami ukiri umwana+ n’abatware bawe bakaba bazindukira mu birori. 17 Ariko igihugu gifite umugisha, ni igifite umwami ukomoka mu banyacyubahiro, kikagira abatware barya mu gihe gikwiriye kugira ngo bagire imbaraga, aho kuba abasinzi.+
18 Iyo umuntu ari umunebwe igisenge cy’inzu ye kirasenyuka, kandi iyo atagize icyo akora inzu ye itangira kuva.+
19 Ibyokurya bituma abantu baseka, kandi divayi ituma abantu bishimira ubuzima.+ Ariko amafaranga atuma umuntu abona ibyo akeneye byose.+
20 Ntukavuge nabi umwami niyo haba ari mu bitekerezo,+ kandi ntukavuge nabi umukire mu gihe uri mu cyumba uryamamo, kuko akanyoni gashobora kumva ibyo wavuze maze kakajya kubivuga.