Imigani
20 Divayi ituma umuntu yitwara mu buryo buteye isoni+ kandi inzoga zituma umuntu yitwara nabi.+
Umuntu wese ushukwa na byo ntagira ubwenge.+
2 Uburakari bw’umwami butera abantu ubwoba nk’uko iyo intare itontomye abantu bagira ubwoba.+
Umuntu wese umurakaza, aba ashyize ubuzima bwe mu kaga.+
3 Iyo umuntu yirinze intonganya bimuhesha icyubahiro,+
Ariko umuntu wese utagira ubwenge, azishoramo.+
4 Umunebwe ntahinga mu mezi y’imbeho.
Mu gihe cyo gusarura imyaka azasabiriza, kuko nta cyo azaba asigaranye.+
5 Ibitekerezo byo mu mutima w’umuntu ni nk’amazi ari hasi cyane mu iriba,
Ariko umuntu ufite ubushishozi azabimenya.
6 Abantu benshi bagenda bavuga ko bafite urukundo rwinshi,
Ariko umuntu wizerwa kumubona biragoye.
7 Umukiranutsi aba ari indahemuka mu byo akora.+
Abana bamukomokaho babona imigisha.+
8 Iyo umwami yicaye ku ntebe y’ubwami kugira ngo ace imanza,+
Amaso ye aritegereza akamenya ibibi byose.+
11 Ibikorwa umwana akora bigaragaza uwo ari we.
Amenyekanira ku myifatire myiza kandi ikwiriye.+
13 Ntugakunde gusinzira kugira ngo utazakena.+
Kanguka kugira ngo ubone ibyokurya bihagije.+
14 Umuguzi agura avuga ati: “Murampenze, murampenze!”
Nyamara akagenda yirata ko yahashye neza.+
15 Ushobora kugira zahabu nyinshi n’amabuye y’agaciro kenshi yo mu nyanja,*
Ariko amagambo y’ubwenge, afite agaciro kenshi kubirusha.+
16 Niba umuntu yariyemeje kwishyura ideni ry’umuntu atazi, uzafatire umwenda yambara,+
Kandi uzamwake ingwate* niba yaragiranye imishyikirano n’umugore w’indaya.+
17 Iyo ibyokurya bibonetse hakoreshejwe ikinyoma, bishimisha umuntu
Ariko nyuma yaho akanwa ke kuzura umucanga.+
18 Iyo abantu bagiye inama, imigambi yabo igira icyo igeraho.+
Nawe ujye urwana intambara ubanje kugisha inama abanyabwenge.+
19 Umuntu ugenda asebanya amena ibanga.+
Ntukabe incuti y’abantu bakunda amazimwe.
22 Ntukavuge uti: “Nzamwishyura ibibi yankoreye!”+
Ahubwo ujye wiringira Yehova,+ na we azagukiza.+
23 Ibipimo bidahuje n’ukuri Yehova arabyanga cyane,
Kandi iminzani ibeshya si myiza.
25 Iyo umuntu ahubutse agatanga isezerano avuga ati: “Iki kintu nkeguriye Imana,”+
Yamara kuritanga akaba ari bwo atangira kuritekerezaho, bimubera umutego.+
26 Nk’uko umuntu atandukanya umurama* n’ibinyampeke,+
Ni ko n’umwami w’umunyabwenge atatanya ababi akabarimbura.+
27 Umwuka w’umuntu ni nk’itara yahawe na Yehova.
Ni ryo rigenzura ibihishwe mu mutima.
28 Iyo umwami afite urukundo rudahemuka, kandi akaba uwizerwa biramurinda.+
Urukundo rudahemuka agaragaza ni rwo rutuma ubwami bwe bukomera.+