Zaburi
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Mahalati.* Masikili.* Ni Zaburi ya Dawidi.
53 Abantu batagira ubwenge baribwira bati:
“Yehova ntabaho.”+
Ibikorwa byabo ni bibi kandi Imana irabyanga.
Nta n’umwe ukora ibyiza.+
2 Nyamara Yehova areba ku isi ari mu ijuru, akitegereza abantu,+
Kugira ngo arebe niba hari ufite ubushishozi, ushaka Imana.+
3 Abantu bose barayobye.
Bose barangiritse.
Nta n’umwe ukora ibyiza,
Habe n’umwe.+
4 Ese mu bakora ibibi habuze n’umwe ufite ubwenge?
Bishimira kurwanya abagaragu b’Imana, nk’uko umuntu yishimira kurya.
Ntibasenga Yehova.+
5 Ariko bazicwa n’ubwoba bwinshi,
Ubwoba batigeze bumva mbere yaho,
Kuko Imana izatatanya amagufwa y’abantu bose barwanya Isirayeli.
Isirayeli azabakoza isoni kuko na Yehova ubwe yabanze.
6 Iyaba i Siyoni haturukaga agakiza ka Isirayeli!+
Yehova nagarura abantu be bajyanywe mu bindi bihugu ku ngufu,
Yakobo azishima, Isirayeli anezerwe.