Zaburi
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Yedutuni.* Ni indirimbo ya Asafu.+
77 Nzarangurura ijwi ntakambire Imana.
Nzarangurura ijwi ntakambire Imana, kandi izanyumva.+
2 Igihe nari mfite ibibazo nashatse Yehova.+
Nijoro narambuye amaboko yanjye nsenga sinananirwa,
Ariko sinabonye ihumure.
3 Mana iyo ntekereje ku byo wakoze numva nifuje kwemerwa nawe.+
Ndahangayitse kandi nta mbaraga nsigaranye.+ (Sela)
4 Ntunyemerera ngo nsinzire.
Narahungabanye sinshobora kuvuga.
Nkora ubushakashatsi nitonze kugira ngo mbone ibisubizo by’ibi bibazo:
8 Ese ntazongera kutugaragariza urukundo rudahemuka?
Ese nta bantu bazabona ibyo yasezeranyije biba?
9 None se Imana yaba yaribagiwe kugira neza,+
Cyangwa yaba yararakaye ikareka kugira imbabazi? (Sela)
10 Nzajya mpora mvuga nti: “Dore ikimpangayikishije:+
Ni uko Ishoborabyose yaretse kudufasha.”
11 Nzibuka ibyo Yah yakoze.
Nzibuka ibikorwa bitangaje wakoze kera.
13 Mana, ibikorwa byawe birera.
Mana yacu, ese hari indi mana ikomeye nkawe?+
14 Ni wowe Mana y’ukuri ikora ibintu bitangaje.+
Wamenyekanishije imbaraga zawe mu batuye isi.+
15 Wakijije* abantu bawe ukoresheje imbaraga zawe.+
Wakijije abakomoka kuri Yakobo n’abakomoka kuri Yozefu. (Sela)
16 Mana, amazi yarakubonye.
Amazi yarakubonye aribirindura,+
N’amazi yo hasi mu nyanja arivumbagatanya.
17 Ibicu byasutse amazi.
Ijwi ry’inkuba ryumvikaniye mu bicu,
Kandi imirabyo yawe imeze nk’imyambi ikwira hirya no hino.+
18 Urusaku rw’inkuba wahindishije+ rwari rumeze nk’urw’inziga z’amagare.