Zaburi
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Masikili.* Iyi ni zaburi ya Dawidi. Yayihimbye igihe Dowegi w’Umwedomu yazaga akabwira Sawuli ko Dawidi yari yageze kwa Ahimeleki.+
52 Wa munyambaraga we, kuki wirata ibibi?+
Urukundo rudahemuka rw’Imana yacu ruhoraho iteka ryose.+
2 Ururimi rwawe rutyaye nk’icyuma cyogosha.+
Rucura imigambi mibi kandi rurariganya.+
3 Wakunze ibibi ubirutisha ibyiza.
Ukunda kubeshya aho kuvugisha ukuri. (Sela)
4 Ukunda amagambo mabi,
Kandi ururimi rwawe rurariganya.
5 Ni yo mpamvu Imana izakurimbura.+
Izagufata ikuvane mu ihema ryawe.+
Izagukuraho ntiwongere kubarizwa mu bantu bazima.+ (Sela)
7 “Dore umuntu utarashakiye ubuhungiro ku Mana,+
Ahubwo akiringira ubutunzi bwe bwinshi,+
Kandi akishingikiriza ku migambi ye mibi.”
8 Ariko njye nzamera nk’igiti cyiza cy’umwelayo kiri mu nzu y’Imana.
Niringiye ko Imana izakomeza kungaragariza urukundo rudahemuka+ iteka ryose.
9 Nzagusingiza iteka ryose kubera ibyo wakoze.+
Nzagaragaza ko niringira izina ryawe,+
Ndi kumwe n’indahemuka zawe.