Zaburi
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu. Ni indirimbo ya Salomo.
Iyo Yehova atari we urinze umujyi,+
Umurinzi nubwo yaba maso, aba aruhira ubusa.
2 Muba muruhira ubusa iyo mubyuka kare,
Mukaryama bwije mushaka ibyokurya,
Kuko aha abamukunda ibyo bakeneye,
Agatuma baryama bagasinzira.+
4 Kimwe n’uko imyambi iba imeze mu maboko y’umunyambaraga,
Ni ko n’abana umuntu abyaye akiri muto bamera.+
5 Ugira imigisha, ni umuntu ubafite ari benshi.+
Ntibazakorwa n’isoni,
Kuko bazavugana n’abanzi bari mu marembo y’umujyi.