Imigani
30 Aya ni amagambo akubiyemo ubutumwa bukomeye, Aguri umuhungu wa Yake yabwiye Itiyeli na Ukali:
2 Ndi umuntu utagira ubwenge hanyuma y’abandi bose,+
Kandi simfite ubushobozi bwo gusobanukirwa nk’abandi bantu.
3 Sinigishijwe ubwenge,
Kandi simfite ubumenyi butangwa n’Imana yera cyane.
4 Ni nde wazamutse akajya mu ijuru hanyuma akamanuka?+
Ni nde wakusanyirije umuyaga mu bipfunsi bye?
Ni nde wapfunyitse amazi mu mwenda we?+
Ni nde washyizeho impera z’isi zose?+
Yitwa nde kandi umwana we yitwa nde niba ubizi?
5 Ibintu byose Imana ivuga biratunganye.+
Abayihungiraho bose ibabera ingabo ibarinda.+
6 Ntukagire icyo wongera ku magambo yayo,+
Kugira ngo itagucyaha,
Maze bikagaragara ko uri umunyabinyoma.
7 Hari ibintu bibiri ngusaba,
Kandi ntuzabinyime mbere y’uko mfa.
8 Umfashe njye nirinda kuvuga ibinyoma.+
Ntumpe ubukene cyangwa ubukire.
Undeke njye nirira ibyokurya nkeneye,+
9 Kugira ngo ntahaga maze nkakwihakana, nkavuga nti: “Yehova ni nde?”+
Cyangwa ngakena maze nkiba ngatukisha izina ry’Imana yanjye.
10 Ntugasebye umugaragu kuri shebuja,
Kugira ngo uwo mugaragu atagusabira ibyago kandi nawe ukabarwaho icyaha.+
14 Hari abantu bafite amenyo ameze nk’inkota,
N’inzasaya zimeze nk’ibyuma bibaga,
Kugira ngo barye imbabare bazimare mu isi,
N’abakene babamare mu bantu.+
15 Imisundwe* ifite abakobwa babiri bahora bavuga bati: “Duhe, duhe!”
Hariho ibintu bitatu bitajya bihaga,
Ndetse hari bine bitajya bivuga biti: “Ndahaze!”
17 Umuntu useka papa we kandi agasuzugura mama we,+
Ibikona byo mu kibaya bizamukuramo ijisho,
Kandi abana ba kagoma bazarirya.+
18 Hari ibintu bitatu byantangaje cyane,
Ndetse hari bine ntamenye:
19 Uko kagoma igenda mu kirere,
Uko inzoka igenda ku rutare,
Uko ubwato bugenda mu nyanja hagati,
N’ukuntu umusore yitwara ku nkumi.
20 Dore imyitwarire y’umugore w’umusambanyi:
Ararya maze akihanagura iminwa,
Akavuga ati: “Nta kibi nakoze!”+
21 Hari ibintu bitatu bihindisha isi umushyitsi,
Ndetse hari bine idashobora kwihanganira:
22 Iyo umugaragu abaye umwami,+
Iyo umuntu utagira ubwenge afite ibyokurya bihagije,
23 Iyo umugore wanzwe abonye umugabo,
N’iyo umuja asimbuye nyirabuja.+
28 Umuserebanya+ witendeka ku kintu ukoresheje utujanja twawo,
Kandi uragenda ukagera no mu nzu y’umwami nziza cyane.
29 Hari ibintu bitatu bizi gutambuka neza,
Ndetse hari bine bigira ingendo nziza: