19 Ibyiza ni ukuba umukene ukora ibikwiriye,+
Aho kuba umuntu utagira ubwenge, uvuga ibinyoma.+
2 Si byiza ko umuntu abaho adafite ubumenyi,+
Kandi umuntu uhubuka, akora icyaha.
3 Ubwenge buke bw’umuntu butuma akora ibibi,
Yarangiza akarakarira Yehova.
4 Iyo umuntu ari umukire agira incuti nyinshi,
Ariko umukene we n’incuti ze ziramuta.+
5 Umutangabuhamya ushinja ibinyoma ntazabura guhanwa,+
Kandi umuntu uhora abeshya azabizira.+
6 Abantu benshi baba bashaka kuba incuti z’umukire,
Kandi buri wese aba ashaka kuba incuti y’umuntu utanga.
7 Abavandimwe b’umukene bose baramwanga,+
Kandi incuti ze zikarushaho kumuhunga.+
Abakurikira ashaka kugira icyo abasaba, bakamwirengagiza.
8 Umuntu ushaka ubwenge aba yigirira neza,+
Kandi umuntu uha agaciro ubushishozi azagira icyo ageraho.+
9 Umutangabuhamya ushinja ibinyoma azahanwa,
Kandi umuntu uhora abeshya azarimbuka.+
10 Umuntu utagira ubwenge ntakwiriye kuba mu iraha,
Kandi ntibikwiriye ko umugaragu ategeka ibikomangoma.+
11 Ubushishozi bw’umuntu butuma atinda kurakara,+
Kandi kwirengagiza amakosa bituma yubahwa.+
12 Umwami warakaye aba ameze nk’intare itontoma,+
Ariko umwami ugaragaza ineza aba ameze nk’ikime kiri ku byatsi.
13 Umwana utagira ubwenge ateza papa we ibibazo,+
Kandi umugore ugira amahane aba ameze nk’igisenge gihora kiva.+
14 Inzu n’ubutunzi umuntu abiragwa na papa we,
Ariko umugore w’umunyabwenge atangwa na Yehova.+
15 Ubunebwe butera ibitotsi byinshi,
Kandi umunebwe azicwa n’inzara.+
16 Ukomeza gukurikiza amategeko aba arinda ubuzima bwe,+
Ariko umuntu utagira icyo yitaho azapfa.+
17 Ugiriye neza uworoheje aba agurije Yehova,+
Kandi azamuhembera iyo neza.+
18 Jya ukosora umwana wawe bigishoboka,+
Kugira ngo napfa utazabibazwa.+
19 Umuntu urakara cyane azabibazwa,
Kandi niyo wamukiza, uzajya uhora ubikora.+
20 Jya wumvira inama kandi wemere gukosorwa,+
Kugira ngo mu gihe kizaza uzabe umunyabwenge.+
21 Umuntu aba afite imigambi myinshi mu mutima,
Ariko icyo Yehova ashaka ni cyo gikorwa.+
22 Urukundo umuntu agaragariza abandi ni rwo rutuma akundwa,+
Kandi ibyiza ni ukuba umukene aho kuba umunyabinyoma.
23 Gutinya Yehova biyobora ku buzima.+
Bituma umuntu asinzira neza kandi ntihagire ikimutera ubwoba.+
24 Umunebwe akoza intoki mu byokurya,
Ariko no kwitamika ubwabyo bikamunanira.+
25 Jya uhana umuntu useka abandi,+ kugira ngo utaraba inararibonye abe umunyabwenge.+
Nanone ujye ucyaha umuntu ujijutse kugira ngo arusheho kugira ubumenyi.+
26 Umwana ufata papa we nabi kandi akirukana mama we,
Aba ari umwana ukora ibiteye isoni kandi bigayitse.+
27 Mwana wanjye, nureka gutega amatwi inama ugirwa,
Bizatuma uyoba ureke amagambo y’ubwenge.
28 Umutangabuhamya mubi asuzugura ubutabera,+
Kandi ababi bishimira gukora ibibi nk’uko bashimishwa no kurya.+
29 Abantu baseka abandi bazahanwa,+
Kandi abantu batagira ubwenge bazakubitwa inkoni mu mugongo.+