Imigani
2 Umuntu ukora ibyiza atinya Yehova,
Ariko umuntu w’indyarya aramusuzugura.
3 Amagambo y’ubwibone avugwa n’umuntu utagira ubwenge aryana nk’inkoni,
Ariko amagambo y’abanyabwenge azabarinda.
4 Ahatakiri inka, aho zariraga haba hasukuye,
Ariko imbaraga z’ikimasa zituma haboneka umusaruro mwinshi.
5 Umutangabuhamya wizerwa ntabeshya,
Ariko ibyo umutangabuhamya w’indyarya avuga byose biba ari ibinyoma.+
6 Umuntu useka abandi ashaka ubwenge ntabubone,
Ariko umuntu usobanukiwe, kugira ubumenyi biramworohera.+
8 Ubwenge butuma umunyamakenga asobanukirwa ibyo akwiriye gukora,
Ariko abantu batagira ubwenge barayoba bitewe n’ubuswa bwabo.+
10 Umuntu ni we umenya agahinda afite mu mutima,
Kandi ni na we wenyine umenya ibyishimo afite.
13 Umuntu ashobora guseka ariko mu mutima ababaye,
Kandi ibyishimo bishobora gusozwa n’agahinda.
14 Umuntu udatinya Imana azagerwaho n’ingaruka z’imyitwarire ye,+
Ariko umuntu mwiza azahemberwa ibikorwa bye.+
15 Umuntu wese utaraba inararibonye yemera ibivuzwe byose,
Ariko umunyamakenga arashishoza agatekereza ku byo agiye gukora.+
16 Umunyabwenge agira amakenga kandi akirinda ibibi,
Ariko umuntu utagira ubwenge nta cyo yitaho kandi ariyiringira.
17 Umuntu urakara vuba akora ibintu bigaragaza ko atagira ubwenge,+
Ariko umuntu ubanza gutekereza ku byo agiye gukora, arangwa.
19 Abantu babi bazunamira abeza,
Kandi abagome bazapfukama mu marembo y’abakiranutsi.
21 Usuzugura mugenzi we aba akoze icyaha,
Ariko umuntu wese ugirira impuhwe uworoheje, azagira ibyishimo.+
22 Umuntu upanga imigambi mibi azayoba,
Ariko abiyemeza gukora ibyiza bagaragarizwa urukundo* n’ubudahemuka.+
25 Umutangabuhamya uvuga ukuri arokora ubuzima,
Ariko uriganya ahora avuga ibinyoma.
27 Gutinya Yehova bituma umuntu akomeza kubaho,
Kandi bimurinda urupfu.
29 Umuntu utinda kurakara aba afite ubushishozi bwinshi,+
Ariko unanirwa kwihangana ntaba agaragaje ubwenge.+