Gutegeka kwa Kabiri
13 “Muri mwe nihaduka umuhanuzi cyangwa umuntu uvuga ko yarose ibizaba, akabaha ikimenyetso cyangwa akababwira ko hazabaho ikintu runaka, 2 maze icyo kimenyetso yabahaye cyangwa icyo kintu yababwiye agira ati: ‘nimuze dusenge izindi mana mutigeze kumenya maze tuzikorere,’ mukabona kirabaye, 3 ntimuzumvire uwo muhanuzi cyangwa uwo muntu uvuga ko yarose ibizaba,+ kuko Yehova Imana yanyu azaba ari kubagerageza+ kugira ngo amenye niba mukunda Yehova Imana yanyu n’umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose.+ 4 Mujye mukurikira Yehova Imana yanyu abe ari we mutinya, mukurikize amategeko ye, mumwumvire, abe ari we mukorera kandi mumubere indahemuka.+ 5 Uwo muhanuzi cyangwa uwo muntu uvuga ko yarose ibizaba azicwe,+ kubera ko azaba yabashishikarije kwigomeka kuri Yehova Imana yanyu wabakuye mu gihugu cya Egiputa, akabacungura akabakiza imirimo ivunanye mwakoreshwaga. Uwo muntu azicwe kubera ko azaba yashatse kubayobya ngo mudakurikiza amategeko Yehova Imana yanyu yabategetse. Muzakure ikibi muri mwe.+
6 “Umuntu muvukana, umuhungu wawe, umukobwa wawe, umugore wawe ukunda cyane cyangwa incuti yawe magara, nagerageza kukoshya mu ibanga ati: ‘ngwino dukorere izindi mana,’+ imana utigeze kumenya, yaba wowe cyangwa ba sogokuruza bawe, 7 imana abantu bo mu bihugu bigukikije basenga, yaba aba hafi cyangwa aba kure, kuva ku mpera y’isi ukagera ku yindi, 8 ntuzemere ibyifuzo by’uwo muntu cyangwa ngo umutege amatwi.+ Ntuzamubabarire, ngo umugirire impuhwe cyangwa ngo umuhishire. 9 Ahubwo uzamwice.+ Azabe ari wowe ubanza kumutera amabuye kugira ngo umwice, abandi bose na bo babone kumutera amabuye.+ 10 Uzamutere amabuye apfe+ kuko yashatse gutuma ureka gukorera Yehova Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, aho wakoreshwaga imirimo ivunanye cyane. 11 Ibyo bizatuma Abisirayeli bose babyumva batinye kandi ntibongere gukora ikintu kibi nk’icyo muri mwe.+
12 “Nimuramuka mwumvise amakuru aturutse muri umwe mu mijyi yanyu Yehova Imana yanyu yabahaye kugira ngo muyituremo, bavuga bati: 13 ‘hari abantu b’imburamumaro bavuye muri mwe bagerageza gushuka abatuye mu mujyi wabo bababwira bati: “nimuze dukorere izindi mana,” imana mutigeze kumenya,’ 14 muzabikurikirane, mubigenzure, mubibaririze neza mwitonze.+ Nimusanga ari ukuri koko, icyo kintu kibi cyane cyarakozwe, 15 muzicishe inkota abaturage b’uwo mujyi.+ Uwo mujyi n’ibiwurimo byose n’amatungo awurimo yose, muzabirimbuze+ inkota. 16 Ibintu byose by’agaciro mwakuye muri uwo mujyi muzabirundanyirize hamwe aho abantu bose bahurira, mutwike uwo mujyi n’ibyo mwakuyemo byose, bibere Yehova Imana yanyu ituro riturwa ryose uko ryakabaye kandi uwo mujyi ntuzongere guturwa kugeza iteka ryose. Ntuzongere kubakwa ukundi. 17 Ntihazagire ikintu na kimwe mu bigomba kurimburwa mutwara+ kugira ngo Yehova ashire uburakari bwe bwinshi, abagirire imbabazi kandi rwose abagaragarize impuhwe, atume mubyara abana mube benshi, nk’uko yabirahiriye ba sogokuruza banyu.+ 18 Mujye mwumvira Yehova Imana yanyu mukurikize amategeko ye yose mbategeka uyu munsi kugira ngo mukore ibyo Yehova Imana yanyu abona ko bikwiriye.+