Abalewi
5 “‘Umuntu niyanga guhamya+ ibyo yumvise,* akaba yarabibonye cyangwa abizi ariko akanga kubivuga, azaba akoze icyaha, azabibazwe.
2 “‘Nihagira umuntu ukora ku kintu cyanduye,* cyaba intumbi y’inyamaswa yanduye, iy’itungo ryanduye cyangwa iy’agasimba kanduye,+ nubwo yaba atabizi, na bwo azaba yanduye kandi azabarwaho icyaha. 3 Cyangwa nihagira ukora ku muntu cyangwa ku kintu Imana ibona ko cyanduye,+ kikaba cyatuma na we yandura, nubwo yaba yabikoze atabizi, nabimenya azabarwaho icyaha.
4 “‘Nanone, nihagira umuntu urahira ahubutse avuga ko azakora ikintu cyaba cyiza cyangwa kibi, uko cyaba kiri kose, ariko akaza kumenya ko yarahiye ahubutse, azaba akoze icyaha.*+
5 “‘Umuntu nabarwaho icyaha bitewe na kimwe muri ibyo, azemere+ icyaha cye. 6 Nanone azazanire Yehova igitambo cyo gukuraho icyaha yakoze.+ Icyo gitambo kizabe ari itungo ry’irigore akuye mu mukumbi, yaba ari intama y’ingore cyangwa ihene y’ingore, ayitange ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. Umutambyi azamutangire igitambo kugira ngo ababarirwe icyaha yakoze.
7 “‘Ariko niba adafite ubushobozi bwo kubona intama, azazanire Yehova intungura* ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri+ kugira ngo bibe igitambo cyo gukuraho icyaha yakoze. Imwe izabe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, indi ibe igitambo gitwikwa n’umuriro.+ 8 Azazizanire umutambyi, maze umutambyi abanze gutamba imwe ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ayinosheshe urwara ayikomeretse ku ijosi, ariko ntazarice. 9 Azafate ku maraso y’icyo gitambo cyo kubabarirwa ibyaha ayaminjagire ku ruhande rw’igicaniro, ariko asigaye azayavushirize hasi aho igicaniro giteretse.+ Ni igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. 10 Indi azayitambe ibe igitambo gitwikwa n’umuriro, ayitambe akurikije amabwiriza yatanzwe.+ Umutambyi azamutangire igitambo amufashe kwiyunga n’Imana, bityo ababarirwe icyaha yakoze.+
11 “‘Niba kandi adafite ubushobozi bwo kubona intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri, azazane ikiro* kimwe+ cy’ifu inoze kugira ngo kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. Ntazagisukeho amavuta kandi ntazagishyireho umubavu, kuko ari igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. 12 Azazanire umutambyi iyo fu inoze, maze umutambyi afateho iyuzuye urushyi ibe ikimenyetso cy’uko Imana yemeye iryo turo ryose. Azayitwikire ku gicaniro hejuru y’ibitambo bitwikwa n’umuriro bitambirwa Yehova. Ni igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. 13 Umutambyi azamutangire igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, kugira ngo ababarirwe+ icyaha yakoze icyo ari cyo cyose muri ibyo. Ifu isigaye kuri iryo turo izaba iy’umutambyi,+ nk’uko bigenda ku ituro ry’ibinyampeke.’”+
14 Yehova akomeza kubwira Mose ati: 15 “Umuntu naba umuhemu agacumura ku bintu byera bya Yehova+ atabishaka, azatange igitambo cyo gukuraho icyaha.+ Azazanire Yehova isekurume* y’intama idafite ikibazo* akuye mu mukumbi. Umutambyi azavuge igiciro cyayo mu biceri by’ifeza, hakurikijwe igipimo cy’ahera.*+ Iyo sekurume y’intama izaba ari igitambo cyo gukuraho icyaha. 16 Azatange indishyi y’icyaha yakoze acumura ku hantu hera, kandi azongereho kimwe cya gatanu cy’agaciro kayo+ agihe umutambyi, kugira ngo umutambyi atambe ya ntama y’igitambo cyo gukuraho icyaha,+ bityo ababarirwe icyaha cye.+
17 “Nihagira umuntu ukora icyaha, agakora kimwe mu bintu byose Yehova yabuzanyije, nubwo yaba atazi ko yagikoze, azagibwaho n’icyaha kandi azakibazwa.+ 18 Azatange igitambo cyo gukuraho icyaha.+ Azazanire umutambyi isekurume y’intama idafite ikibazo akuye mu mukumbi hakurikijwe agaciro kayo. Umutambyi azamutangire igitambo cyo kubabarirwa icyaha yakoze atabigambiriye, nubwo yaba atari azi ko yagikoze, bityo akibabarirwe. 19 Ni igitambo cyo gukuraho icyaha. Uwo muntu aba yakoreye Yehova icyaha.”