Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abakorinto
12 Bavandimwe, ndashaka ko musobanukirwa ibijyanye n’impano z’umwuka wera.+ 2 Muzi ko igihe mwari mutaraba Abakristo, mwari mwarayobye bitewe no gusenga ibigirwamana bidashobora no kuvuga.+ Ni nkaho ari byo byabayoboraga. 3 Ni yo mpamvu nshaka ko mumenya ko nta muntu uyoborwa n’umwuka wera ushobora kuvuga ngo: “Yesu ni umuntu mubi!” Kandi nta n’uwavuga ati: “Yesu ni Umwami” atayobowe n’umwuka wera.+
4 Nuko rero, hari impano zitandukanye, ariko umwuka wera ni umwe.+ 5 Hari uburyo butandukanye bwo gukora umurimo,+ ariko twese dukorera Umwami umwe. 6 Hari ibyo gukora bitandukanye, ariko hari Imana imwe iha buri wese imbaraga zo gukora ibyo bintu.+ 7 Buri wese ahabwa umwuka wera kugira ngo akorere abandi ibyiza.+ 8 Umwuka wera utuma umuntu umwe avuga amagambo* agaragaza ubwenge, kandi uwo mwuka ugatuma undi avuga amagambo agaragaza ubumenyi. 9 Umwuka wera utuma umuntu umwe agira ukwizera,+ kandi uwo mwuka wera ugaha undi muntu impano yo gukiza indwara.+ 10 Umwuka wera uha umuntu umwe impano yo gukora ibitangaza,+ undi ukamuha ubushobozi bwo guhanura, undi agahabwa ubushobozi bwo kumenya ubutumwa buturutse ku Mana,+ undi agahabwa kuvuga izindi ndimi,+ naho undi agahabwa ubushobozi bwo kuzisemura.+ 11 Uwo mwuka wera ni wo utuma umuntu ahabwa impano zihariye, hakurikijwe uko Imana ibishaka.
12 Umubiri w’umuntu ugizwe n’ingingo nyinshi, ariko ni umubiri umwe+ kandi n’ingingo zawo zose ziba ari iz’uwo mubiri. Uko ni na ko Kristo ameze. 13 Twese twabatijwe binyuze ku mwuka wera umwe, bituma tuba umubiri umwe. Twaba turi Abayahudi, Abagiriki, abagaragu cyangwa abantu bafite umudendezo, twese twahawe umwuka wera umwe.
14 Koko rero, umubiri ntugizwe n’urugingo rumwe, ahubwo ni nyinshi.+ 15 Ikirenge kiramutse kivuze kiti: “Kubera ko ntari ukuboko sindi urugingo rw’umubiri,” ibyo si byo byatuma kitaba urugingo rw’umubiri. 16 N’ugutwi kuramutse kuvuze kuti: “Kubera ko ntari ijisho sindi urugingo rw’umubiri,” ibyo si byo byatuma kutaba urugingo rw’umubiri. 17 Ubwo se iyo umubiri wose uba ijisho, umuntu yari kujya yumva ate? None se iyo wose uba ugutwi, umuntu yari kujya ashobora ate guhumurirwa? 18 Ariko Imana yahaye umubiri ingingo zose, kandi izihuriza hamwe nk’uko yabishatse.
19 Ubwo se iyo ingingo zose zimera kimwe, umubiri wari kuba umeze ute? 20 Ariko noneho hariho ingingo nyinshi, nyamara hakabaho umubiri umwe. 21 Ijisho ntirishobora kubwira ikiganza riti: “Singukeneye,” cyangwa ngo umutwe ubwire ikirenge uti: “Singukeneye.” 22 Ahubwo ingingo z’umubiri zisa naho zidakomeye, na zo ziba zikenewe. 23 Nanone ingingo z’umubiri dutekereza ko zisuzuguritse, ni zo duha icyubahiro cyinshi kurushaho,+ kandi ingingo z’umubiri zitaba ahagaragara, ni zo twitaho cyane kurushaho, 24 mu gihe ingingo zacu zifite ubwiza zo tutazitaho cyane. Icyakora Imana yashyize hamwe ingingo z’umubiri, maze urugingo rudafite icyubahiro aba ari rwo iha icyubahiro cyinshi kurushaho. 25 Ibyo bituma umubiri uticamo ibice, ahubwo ingingo zawo zikunganirana.+ 26 Iyo urugingo rumwe rubabaye, izindi zose zibabarana na rwo.+ Iyo urugingo rumwe ruhawe icyubahiro, izindi zose zishimana na rwo.+
27 Nuko rero mwese mugize umubiri wa Kristo.+ Buri wese muri mwe ni urugingo rw’uwo mubiri.+ 28 Dore uko Imana yahaye abagize itorero inshingano zitandukanye: Mbere na mbere hari abo yagize intumwa,+ hanyuma abandi ibagira abahanuzi,+ abandi ibagira abigisha,+ abandi ibaha impano yo gukora ibitangaza,+ abandi ibaha impano yo gukiza abantu indwara,+ abandi ibashinga imirimo yo gufasha abandi.+ Nanone, abandi yabahaye ubushobozi bwo kuyobora, naho abandi ibaha ubushobozi bwo kuvuga izindi ndimi.+ 29 Bose si ko ari intumwa, bose si ko ari abahanuzi, bose si ko ari abigisha, kandi bose si ko bakora ibitangaza. 30 Bose si ko bafite impano yo gukiza indwara, bose si ko bavuga izindi ndimi,+ kandi bose si ko ari abasemuzi.+ 31 Ubwo rero, mukore uko mushoboye kose kugira ngo muhabwe impano ziruta izindi.+ Ariko ngiye kubereka ikintu cyiza kuruta ibindi byose.+