Ezira
3 Mu kwezi kwa karindwi,+ igihe Abisirayeli* bose bari bamaze kugera mu mijyi yabo, bahuriye hamwe i Yerusalemu. 2 Yeshuwa+ umuhungu wa Yehosadaki n’abatambyi bagenzi be na Zerubabeli,+ umuhungu wa Salatiyeli+ n’abavandimwe be, batangira kubaka igicaniro cy’Imana ya Isirayeli kugira ngo bajye bagitambiraho ibitambo bitwikwa n’umuriro, nk’uko byanditswe mu Mategeko ya Mose,+ umuntu w’Imana y’ukuri.
3 Nubwo batinyaga abantu bo mu bihugu bari baturanye,+ bubatse icyo gicaniro aho cyari cyubatse mbere nuko batangira gutambiraho ibitambo bitwikwa n’umuriro biturwa Yehova mu gitondo na nimugoroba.+ 4 Nyuma y’ibyo, bizihiza Umunsi Mukuru w’Ingando* nk’uko byavugwaga mu mategeko.+ Buri munsi bagatamba umubare w’ibitambo bitwikwa n’umuriro bagombaga gutamba kuri uwo munsi.+ 5 Buri munsi batambaga ibitambo bitwikwa n’umuriro,+ ibyatangwaga ku munsi ukwezi kwagaragayeho,+ ibyatangwaga ku minsi mikuru yose yerejwe+ Yehova, n’iby’umuntu wese wazaniraga Yehova ituro atanze ku bushake.+ 6 Uhereye ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa karindwi,+ batangiye gutambira Yehova ibitambo bitwikwa n’umuriro, nubwo bari bataratangira kubaka fondasiyo y’urusengero rwa Yehova.
7 Bahaye amafaranga abacongaga amabuye+ n’abanyabukorikori+ kandi baha abantu b’i Sidoni n’ab’i Tiro ibyokurya n’ibyokunywa n’amavuta, kugira ngo bazane imbaho* bazivanye muri Libani, bazinyuze mu nyanja bazigeze i Yopa,+ kuko Kuro umwami w’u Buperesi yari yarabahaye uburenganzira bwo kubikora.+
8 Mu mwaka wa kabiri, mu kwezi kwa kabiri, bamaze kugera i Yerusalemu ku nzu y’Imana y’ukuri, Zerubabeli umuhungu wa Salatiyeli, Yeshuwa umuhungu wa Yehosadaki n’abandi bavandimwe babo, abatambyi n’Abalewi n’abandi bose bagarutse i Yerusalemu bavuye mu gihugu bari barajyanywemo ku ngufu,+ batangira kubaka. Bashyiraho Abalewi bafite imyaka 20 n’abayirengeje ngo bahagararire akazi ko kubaka inzu ya Yehova. 9 Nuko Yeshuwa n’abahungu be n’abavandimwe be, na Kadimiyeli n’abahungu be, abahungu ba Yuda, abahungu ba Henadadi,+ abahungu babo n’abavandimwe babo na bo bari Abalewi, bishyira hamwe kugira ngo bahagararire akazi ko kubaka inzu y’Imana y’ukuri.
10 Igihe abubatsi batangiraga gushyiraho fondasiyo y’urusengero rwa Yehova,+ abatambyi bari bambaye imyenda bakorana mu rusengero bafite impanda,*+ n’Abalewi, ni ukuvuga abahungu ba Asafu bari bafite ibyuma bitanga ijwi ryirangira, barahaguruka batangira gusingiza Yehova nk’uko Dawidi umwami wa Isirayeli yari yarabitegetse.+ 11 Nuko batangira gusingiza+ Yehova no kumushimira baririmba, itsinda rimwe rikabanza irindi rigakurikiraho bagira bati: “Kuko ari mwiza kandi urukundo rudahemuka akunda Isirayeli ruhoraho iteka.”+ Hanyuma abandi bantu bose basingiza Yehova mu ijwi ryo hejuru, kuko fondasiyo y’inzu ya Yehova yari itangiye kubakwa. 12 Abatambyi benshi, Abalewi n’abakuru b’imiryango, ni ukuvuga abantu bari bakuze bari barabonye ya nzu ya mbere,+ babonye fondasiyo iri kubakwa bararira cyane, ariko abandi bantu benshi bo barasakuza cyane bitewe n’ibyishimo byinshi.+ 13 Abantu ntibashoboraga gutandukanya amajwi y’abari bishimye n’amajwi y’abariraga, kuko abantu basakuzaga cyane, urusaku rwabo rukagera kure.