Abacamanza
4 Ehudi amaze gupfa, Abisirayeli bongeye gukora ibyo Yehova yanga.+ 2 Nuko Yehova abateza* Yabini umwami w’i Kanani+ wategekaga i Hasori. Umugaba w’ingabo ze yari Sisera, wari utuye i Harosheti-goyimu.+ 3 Abisirayeli batakira Yehova+ ngo abafashe kuko Yabini yari afite amagare y’intambara 900 ariho inziga zifite ibyuma bityaye cyane*+ kandi akaba yari amaze imyaka 20 abategekesha igitugu.+
4 Icyo gihe umuhanuzikazi+ Debora, umugore wa Lapidoti, ni we waciraga imanza Abisirayeli. 5 Yakundaga kwicara munsi y’igiti cye cy’umukindo, hagati y’i Rama+ n’i Beteli,+ mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu. Abisirayeli bajyaga kumureba kugira ngo abacire imanza. 6 Debora atuma kuri Baraki+ umuhungu wa Abinowamu w’i Kedeshi-nafutali,+ ati: “Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ngo: ‘shaka abagabo 10.000 bo mu muryango wa Nafutali no mu wa Zabuloni, mujyane* ku Musozi wa Tabori. 7 Nanjye nzatuma Sisera, umugaba w’ingabo za Yabini, agusanga ku mugezi* wa Kishoni,+ ari kumwe n’amagare ye y’intambara n’abasirikare be kandi nzatuma mumutsinda.’”+
8 Baraki abwira Debora ati: “Niwemera ko tujyana ndajyayo. Ariko nutemera ko tujyana, sinjyayo.” 9 Debora aramusubiza ati: “Nta kibazo turajyana. Icyakora si wowe uzahabwa icyubahiro muri icyo gitero, kuko Yehova azatuma Sisera+ yicwa n’umugore.” Nuko Debora arahaguruka ajyana na Baraki i Kedeshi.+ 10 Baraki atumaho abo mu muryango wa Zabuloni n’uwa Nafutali+ ngo baze i Kedeshi, nuko abagabo 10.000 baramukurikira na Debora azamukana na we.
11 Hagati aho, Heberi w’Umukeni yari yaritandukanyije n’abandi Bakeni+ bakomoka kuri Hobabu, sebukwe wa Mose+ kandi ihema rye ryari iruhande rw’igiti kinini cy’i Sananimu, i Kedeshi.
12 Babwira Sisera ko Baraki umuhungu wa Abinowamu yazamutse akajya ku Musozi wa Tabori.+ 13 Sisera ahita ahuriza hamwe amagare ye yose y’intambara, ni ukuvuga amagare y’intambara 900 afite inziga ziriho ibyuma bityaye cyane,* ahuriza hamwe n’abasirikare be bose maze bava i Harosheti-goyimu bajya ku mugezi wa Kishoni.+ 14 Nuko Debora abwira Baraki ati: “Haguruka, kuko uyu munsi Yehova agiye gutuma utsinda Sisera. Wizere ko Yehova ari we ukuyoboye.” Baraki amanuka Umusozi wa Tabori ari kumwe na ba bagabo 10.000. 15 Nuko Yehova ateza urujijo+ Sisera n’amagare ye yose y’intambara n’ingabo ze zose, maze Baraki abicisha inkota. Sisera ava mu igare rye, ahunga n’amaguru. 16 Baraki akurikira ayo magare y’intambara n’izo ngabo, abageza i Harosheti-goyimu, nuko ingabo za Sisera zose azicisha inkota, ntihasigara n’umwe.+
17 Sisera yahunze n’amaguru, agera ku ihema rya Yayeli,+ umugore wa Heberi+ w’Umukeni, kuko Yabini+ umwami w’i Hasori yari incuti yo kwa Heberi w’Umukeni. 18 Yayeli arasohoka ajya guha ikaze Sisera aramubwira ati: “Injira databuja, injira hano. Witinya.” Nuko yinjira mu ihema rye. Maze Yayeli amworosa ikiringiti. 19 Hanyuma Sisera abwira Yayeli ati: “Ndakwinginze, mpa amazi yo kunywa kuko mfite inyota.” Nuko Yayeli apfundura agafuka k’uruhu* karimo amata, aramuha aranywa,+ maze arongera aramworosa. 20 Sisera aramubwira ati: “Hagarara ku muryango w’ihema maze nihagira umuntu uza akakubaza ati: ‘nta muntu ugeze aha?,’ umusubize ko nta we!”
21 Ariko kubera ko Sisera yari ananiwe cyane, yahise asinzira. Nuko Yayeli umugore wa Heberi afata urubambo* rw’ihema n’inyundo, agenda yomboka aramwegera, amushinga urwo rubambo mu musaya, rurahinguranya rwinjira mu butaka. Nuko Sisera arapfa.+
22 Baraki aje akurikiye Sisera, Yayeli arasohoka aza kumusanganira, aramubwira ati: “Ngwino nkwereke uwo ushaka.” Yinjirana na we, asanga Sisera aryamye hasi yapfuye, urubambo rushinze mu musaya.
23 Uko ni ko uwo munsi Imana yatumye Abisirayeli batsinda Yabini umwami w’i Kanani.+ 24 Abisirayeli bakomeje kurwanya Yabini umwami w’i Kanani+ kugeza bamwishe.+