Zaburi
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
2 Buri munsi utuma ijwi ryabyo risohoka,
Kandi buri joro rihishura ko Imana ifite ubwenge bwinshi.
3 Nta magambo bivuga,
Kandi ijwi ryabyo ntiryumvikana.
4 Nyamara ubuhamya bwabyo bwageze hirya no hino ku isi,
Ubutumwa bwabyo bugera ku mpera y’isi yose ituwe.+
Mu ijuru ni ho Imana yashyize izuba.
5 Rimeze nk’umukwe usohotse mu cyumba yateguriwe,
Cyangwa umuntu ufite imbaraga wiruka mu nzira yishimye.
6 Rituruka ku mpera imwe y’ijuru,
Rigasoreza urugendo rwaryo ku yindi mpera,+
Kandi nta kintu cyihisha ubushyuhe bwaryo.
7 Amategeko ya Yehova aratunganye,+ atuma umuntu wacitse intege yongera kugira imbaraga.+
Ibyo Yehova atwibutsa ni ibyo kwiringirwa,+ bituma utaraba inararibonye aba umunyabwenge.+
8 Amabwiriza Yehova atanga aratunganye, ashimisha umutima.+
Amategeko ya Yehova ntiyanduye, atuma umuntu asobanukirwa.+
9 Kubaha Yehova cyane+ ni byiza, bihoraho iteka.
Amategeko ya Yehova ni ay’ukuri, yose arakiranuka.+
Aryohereye kurusha ubuki,+ ubuki bw’umushongi butonyanga.