Abacamanza
14 Nuko Samusoni aramanuka ajya i Timuna, ahabona umukobwa w’Umufilisitiya. 2 Arazamuka abwira ababyeyi be ati: “Hari umukobwa w’Umufilisitiya nabonye i Timuna, none ndashaka ko mumunsabira akambera umugore.” 3 Ariko ababyeyi be baramubaza bati: “Ese wabuze umugeni muri bene wacu no mu bwoko bwacu bwose?+ Ubwo koko urumva gushakana n’umukobwa wo mu Bafilisitiya batakebwe* bikwiriye?” Icyakora Samusoni abwira papa we ati: “Ba ari we unsabira kuko ari we nakunze.”* 4 Ababyeyi be ntibari bazi ko ibyo byaturutse kuri Yehova, kuko yashakaga uburyo bwo kurwanya Abafilisitiya. Icyo gihe Abafilisitiya bategekaga Abisirayeli.+
5 Nuko Samusoni amanukana n’ababyeyi be bajya i Timuna. Ageze ku mirima y’imizabibu y’i Timuna abona intare ije imutontomera. 6 Umwuka wa Yehova utuma agira imbaraga+ maze iyo ntare ayicamo kabiri nk’uko umuntu yaca umwana w’ihene mo kabiri, nta kindi kintu akoresheje. Icyakora ntiyabibwiye ababyeyi be. 7 Aramanuka, aganira na wa mukobwa kandi akomeza kumva ari we akunze.+
8 Ubwo yari asubiye kureba wa mukobwa ngo amuzane iwe mu rugo,+ yarakase ajya kureba ya ntare yishe, asanga igikanka cyayo kirimo inzuki nyinshi n’ubuki. 9 Afata ubuki mu biganza agenda aburya. Ageze aho ababyeyi be bari bari, abahaho na bo bararya, ariko ntiyababwira ko ubwo buki yabuvanye mu gikanka cy’intare.
10 Papa we aramanuka ajya aho wa mukobwa yabaga, Samusoni ahakoreshereza ibirori nk’uko n’abandi basore babigenzaga. 11 Nuko bamubonye bamuzanira abasore 30 bo kumuherekeza. 12 Samusoni arababwira ati: “Ngiye kubabwira igisakuzo, nimubona igisubizo cyacyo iminsi irindwi y’ibirori itararangira, nzabaha amakanzu 30 n’imyitero 30. 13 Ariko nikibananira, ni mwe muzampa amakanzu 30 n’imyitero 30.” Baramusubiza bati: “Ngaho kitubwire twumve.” 14 Arababwira ati:
“Mu kiryana havuyemo icyo kurya,
Mu kinyambaraga havuyemo ikiryohereye.”+
Nuko bamara iminsi itatu batarabona igisubizo. 15 Ku munsi wa kane babwira umugore wa Samusoni bati: “Shuka umugabo wawe+ atubwire igisubizo cy’icyo gisakuzo. Nibitaba ibyo turagutwika, wowe n’ab’iwanyu bose. None se mwadutumiye mushaka kutwambura ibyacu?” 16 Umugore wa Samusoni atangira kumuririra amubwira ati: “Uranyanga, ntabwo unkunda rwose.+ Hari igisakuzo wabwiye abo mu bwoko bwanjye ariko ntiwigeze umbwira igisubizo cyacyo.” Samusoni aramusubiza ati: “Sinigeze nkibwira n’ababyeyi banjye, none ngo nkikubwire?” 17 Amara iminsi irindwi y’ibyo birori yose aririra imbere ye. Bigeze ku munsi wa karindwi Samusoni arakimubwira, kuko yari yamutesheje umutwe. Nuko na we akibwira abo mu bwoko bwe.+ 18 Ku munsi wa karindwi, mbere y’uko izuba rirenga,* abagabo bo muri uwo mujyi baramubwira bati:
“Ni iki cyaryoha kurusha ubuki
Kandi ni iki cyarusha intare imbaraga?”+
Arabasubiza ati:
“Iyo umugore wanjye atabafasha,+
Ntimwari kumenya igisubizo cyacyo.”
19 Umwuka wa Yehova umuha imbaraga,+ aramanuka ajya muri Ashikeloni+ yica abagabo 30 bo mu Bafilisitiya, afata imyenda yabambuye ayiha abashubije cya gisakuzo.+ Asubira iwabo arakaye cyane.
20 Hanyuma umugore wa Samusoni+ bamushyingira umwe muri ba basore bari bamuherekeje.+