Yobu
4 Amanuka mu rwobo rurerure kure y’aho abantu batuye,
Akajya ahantu hibagiranye, aho abantu batanyura.
Hari n’abajyayo bari ku migozi, bikoza hirya no hino.
6 Aho ni ho haba hari amabuye y’agaciro yitwa safiro,
Kandi haba harimo itaka ririmo zahabu.
7 Iyo nzira nta gisiga cyigeze kiyimenya,
Kandi n’icyaruzi cyirabura nticyigeze kiyibona.
8 Iyo nzira inyamaswa z’inkazi ntizigeze ziyicamo,
N’intare ikiri nto ntiyigeze iyinyuramo.
9 Umuntu amenagura urutare,
Akarimbagura imisozi akayigeza aho itereye.
11 Aho imigezi ituruka arahafunga,
Ibihishwe akabishyira ahagaragara.
14 Ntiburi mu mazi yo hasi mu butaka.
Ntiwabubona no mu nyanja.+
17 Ntiwabugereranya na zahabu cyangwa ikirahure,
Cyangwa ngo ubugurane igikoresho gicuzwe muri zahabu itavangiye.+
18 Nta nubwo wabugereranya n’amabuye y’agaciro yo mu nyanja,* n’amasarabwayi,+
Kuko ubwenge burusha agaciro amasaro yuzuye umufuka.
19 Ntiwabugereranya n’amabuye y’agaciro ya topazi+ y’i Kushi,
Ndetse na zahabu itavangiye ntiyabugura.
20 Ariko se koko, ubwenge wabubona he?
Kandi se ubuhanga buturuka he?+
22 Imva* n’urupfu byaravuze biti:
‘Twumvise bavuga ibyabwo.’
23 Imana ni yo isobanukiwe uko wabubona,
Kandi ni yo yonyine izi aho buba,+
24 Kuko ireba ikageza ku mpera z’isi,
Kandi ikaba ibona ikintu cyose kiri munsi y’ijuru.+
25 Igihe yahaga umuyaga imbaraga,+
Kandi igapima amazi,+
26 Igihe yashyiragaho amategeko agenga imvura,+
Igashyiraho n’inzira y’inkuba,+
27 Ni bwo yashyize ahagaragara ubwenge maze itangira kuvuga ibyabwo.
Yabushyizeho kandi irabusuzuma.
28 Nuko irangije ibwira umuntu iti: