Umubwiriza
11 Jya unaga umugati wawe hejuru y’amazi,+ kuko nyuma y’iminsi myinshi uzongera kuwubona.+ 2 Jya ugira icyo uha abantu barindwi cyangwa umunani+ kuko utazi ibyago bizatera ku isi.
3 Iyo ibicu byuzuye amazi, bisuka imvura nyinshi ku isi kandi iyo igiti kiguye mu majyepfo cyangwa mu majyaruguru, aho kiguye ni ho ugisanga.
4 Uwitegereza umuyaga ntazatera imyaka, kandi uwitegereza ibicu ntazasarura.+
5 Nk’uko udashobora kumenya uko umwuka ukorera mu magufwa y’umwana uri mu nda y’umugore utwite,+ ni na ko udashobora kumenya imirimo y’Imana y’ukuri, yo ikora ibintu byose.+
6 Mu gitondo ujye utera imbuto kandi kugeza nimugoroba ntukaruhuke,+ kuko utazi izizakura, niba ari iz’aha cyangwa iza hariya, cyangwa niba zombi zizakura.
7 Urumuri ni rwiza, kandi ni byiza ko amaso abona izuba. 8 Niyo umuntu yabaho imyaka myinshi, ajye yishima muri iyo myaka yose,+ kandi ajye yibuka ko hazabaho iminsi y’akababaro. Nubwo yaba myinshi, iyo minsi yose iba ari ubusa.+
9 Niba ukiri muto, ujye wishimira ubuto bwawe kandi unezerwe. Ujye ukurikiza ibyo umutima wawe ushaka n’ibyo ubona ko ari byiza. Ariko umenye ko ibyo byose Imana y’ukuri izabikubaza.*+ 10 Bityo rero, rinda umutima wawe ibibazo kandi wirinde ibintu byakwangiza ubuzima bwawe, kuko ubuto n’ubusore ari ubusa.+