Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma
1 Aba ni bo bakomotse kuri Adamu:
5 Abahungu ba Yafeti ni Gomeri, Magogi, Madayi, Yavani, Tubali,+ Mesheki+ na Tirasi.+
6 Abahungu ba Gomeri ni Ashikenazi, Rifati na Togaruma.+
7 Abahungu ba Yavani ni Elisha, Tarushishi, Kitimu na Rodanimu.
8 Abahungu ba Hamu ni Kushi,+ Misirayimu, Puti na Kanani.+
9 Abahungu ba Kushi ni Seba,+ Havila, Sabuta, Rama+ na Sabuteka.
Abahungu ba Rama ni Sheba na Dedani.+
10 Kushi yabyaye Nimurodi+ kandi Nimurodi ni we muntu w’umunyambaraga wa mbere wabaye ku isi.
11 Misirayimu yabyaye Ludimu,+ Anamimu, Lehabimu, Nafutuhimu,+ 12 Patirusimu+ na Kasiluhimu (ari we Abafilisitiya+ bakomotseho) na Kafutorimu.+
13 Kanani yabyaye umwana we w’imfura amwita Sidoni,+ abyara na Heti.+ 14 Abandi bamukomokaho ni Abayebusi,+ Abamori,+ Abagirugashi,+ 15 Abahivi,+ Abaruki, Abasini, 16 Abaruvadi,+ Abazemari n’Abanyahamati.
18 Arupakisadi yabyaye Shela,+ Shela na we abyara Eberi.
19 Eberi yabyaye abahungu babiri. Umwe yitwaga Pelegi*+ kuko mu gihe cye abatuye isi batataniye hirya no hino.* Uwo bavukanaga yitwaga Yokitani.
20 Yokitani yabyaye Alumodadi, Shelefu, Hazarimaveti, Yera,+ 21 Hadoramu, Uzali, Dikila, 22 Obali, Abimayeli, Sheba, 23 Ofiri,+ Havila+ na Yobabu. Abo bose bari abahungu ba Yokitani.
24 Aba ni bo bakomotse kuri Shemu:
28 Abahungu ba Aburahamu ni Isaka+ na Ishimayeli.+
29 Aba ni bo babakomokaho: Imfura ya Ishimayeli ni Nebayoti,+ agakurikirwa na Kedari,+ Adibeli, Mibusamu,+ 30 Mishuma, Duma, Masa, Hadadi, Tema, 31 Yeturi, Nafishi na Kedema. Abo ni bo bahungu ba Ishimayeli.
32 Ketura,+ undi mugore* wa Aburahamu, yabyaye Zimurani, Yokishani, Medani,+ Midiyani, Yishibaki na Shuwa.+
Abahungu ba Yokishani ni Sheba na Dedani.+
33 Abahungu ba Midiyani ni Efa,+ Eferi, Hanoki, Abida na Eluda.
Abo bose bakomotse kuri Ketura.
34 Aburahamu yabyaye Isaka,+ Isaka abyara Esawu+ na Isirayeli.+
35 Abahungu ba Esawu ni Elifazi, Reweli, Yewushi, Yalamu na Kora.+
36 Abahungu ba Elifazi ni Temani,+ Omari, Sefo, Gatamu, Kenazi, Timuna na Amaleki.+
37 Abahungu ba Reweli ni Nahati, Zera, Shama na Miza.+
38 Abahungu ba Seyiri+ ni Lotani, Shobali, Sibeyoni, Ana, Dishoni, Eseri na Dishani.+
39 Abahungu ba Lotani ni Hori na Homami. Mushiki wa Lotani yitwaga Timuna.+
40 Abahungu ba Shobali ni Alivani, Manahati, Ebali, Shefo na Onamu.
Abahungu ba Sibeyoni ni Ayiya na Ana.+
41 Ana yabyaye Dishoni.
Abahungu ba Dishoni ni Hemudani, Eshibani, Itirani na Kerani.+
42 Abahungu ba Eseri+ ni Biluhani, Zavani na Akani.
Abahungu ba Dishani ni Usi na Arani.+
43 Aba ni bo bami bategetse mu gihugu cya Edomu+ mbere y’uko hagira umwami uwo ari we wese utegeka Abisirayeli.*+ Bela umuhungu wa Bewori yategekaga umujyi witwaga Danihaba. 44 Igihe Bela yapfaga, Yobabu umuhungu wa Zera w’i Bosira+ ni we wamusimbuye aba umwami. 45 Igihe Yobabu yapfaga, Hushamu wo mu gihugu cy’Abatemani ni we wamusimbuye aba umwami. 46 Igihe Hushamu yapfaga, Hadadi umuhungu wa Bedadi, watsindiye Abamidiyani mu gihugu cy’i Mowabu, yaramusimbuye aba umwami. Umujyi yategekaga witwaga Aviti. 47 Igihe Hadadi yapfaga, Samula w’i Masireka yaramusimbuye aba umwami. 48 Igihe Samula yapfaga, Shawuli w’i Rehoboti ku Ruzi yaramusimbuye aba umwami. 49 Igihe Shawuli yapfaga, Bayali-hanani umuhungu wa Akibori yaramusimbuye aba umwami. 50 Igihe Bayali-hanani yapfaga, Hadadi yaramusimbuye aba umwami. Umujyi yategekaga witwaga Pawu, naho umugore we akitwa Mehetabeli, umukobwa wa Matiredi, umukobwa wa Mezahabu. 51 Nuko Hadadi arapfa.
Abatware* bo muri Edomu ni aba: Umutware Timuna, Umutware Aliva, Umutware Yeteti,+ 52 Umutware Oholibama, Umutware Ela, Umutware Pinoni, 53 Umutware Kenazi, Umutware Temani, Umutware Mibusari, 54 Umutware Magidiyeli n’Umutware Iramu. Abo ni bo bari abatware bo muri Edomu.