Yesaya
2 Oya, ahubwo amakosa yanyu ni yo yabatandukanyije n’Imana yanyu.+
Ibyaha byanyu byatumye ibahisha mu maso hayo
Kandi yanga kubumva.+
Iminwa yanyu ivuga ibinyoma+ n’ururimi rwanyu ruvuga ibyo gukiranirwa.
Biringira ubusa*+ bakavuga ibitagira akamaro.
Batwita ingorane maze bakabyara ibibi.+
Umuntu wese uriye amagi yayo arapfa
N’igi ryose rimenetse rivamo inzoka y’impiri.
Imirimo yabo ni mibi
Kandi ibikorwa by’urugomo biri mu biganza byabo.+
Ibitekerezo byabo ni bibi;
Bararimbura kandi bakangiza.+
8 Ntibigeze bamenya icyo bakora ngo babane amahoro n’abandi
Kandi nta butabera burangwa mu nzira zabo.+
Inzira zabo ntizigororotse
Kandi uzinyuramo wese ntazagira amahoro.+
9 Ni yo mpamvu ubutabera buri kure yacu
Kandi gukiranuka ntikutugereho.
Dukomeza kwiringira kubona urumuri, ariko tukabona umwijima.
Twiringira kubona umucyo, ariko dukomeza kugendera mu mwijima.+
Dusitara ku manywa nk’aho ari mu mwijima;
Mu bantu bafite imbaraga tumeze nk’abapfuye.
11 Dukomeza gutaka nk’idubu
Kandi dukomeza kuvuga nk’inuma dufite agahinda.
Twiringiye ubutabera, ariko nta buhari.
Twiringiye agakiza, ariko kari kure yacu.
Ibicumuro byacu biri kumwe natwe
Kandi amakosa yacu tuyazi neza.+
13 Twakoze ibyaha kandi twihakana Yehova;
Twarahindukiye dutera umugongo Imana yacu.
14 Ubutabera busubizwa inyuma+
Kandi gukiranuka guhagarara kure;+
Ukuri* kwasitariye aho abantu bahurira
Kandi ibikwiriye ntibishobora kwinjira.
16 Yabonye ko nta muntu n’umwe uhari,
Atangazwa no kuba nta muntu n’umwe ugira icyo akora,
Nuko ukuboko kwe gutanga agakiza
Kandi gukiranuka kwe kuramushyigikira.
Yambaye kwihorera nk’uko bambara umwenda+
Kandi icyifuzo cyo gukora ibintu neza, yacyambaye nk’ikoti.
18 Azabakorera ibihuje n’ibyo bakoze.+
Azarakarira abamurwanya, arakarire abanzi be.+
Ibirwa azabiha ingororano ibikwiriye.
19 Uhereye iburasirazuba bazatinya izina rya Yehova
Kandi uhereye iburengerazuba bazatinya ikuzo rye,
Kuko azaza ameze nk’umugezi wihuta,
Uyobowe n’umwuka wa Yehova.
20 Yehova aravuga ati: “Umucunguzi+ azaza i Siyoni,+
Asange abakomoka kuri Yakobo barahindukiye bakareka ibyaha byabo.”+
21 Yehova aravuga ati: “Nanjye iri ni ryo sezerano ngiranye na bo.+ Umwuka wanjye ukuriho n’amagambo yanjye nashyize mu kanwa kawe, ntibizava mu kanwa kawe cyangwa mu kanwa k’abana bawe, cyangwa mu kanwa k’abuzukuru bawe, uhereye ubu kugeza iteka ryose,” ni ko Yehova avuga.