Hoseya
Dore umwanzi ateye abantu ba Yehova ameze nka kagoma.+
Byatewe n’uko batubahirije isezerano ryanjye+ bakica n’amategeko yanjye.+
2 Ntibasiba kuntakira bambwira bati: ‘Mana yacu, twebwe Abisirayeli turakuzi.’+
Reka umwanzi abakurikirane!
4 Bishyiriyeho abami atari njye ubibategetse,
Kandi bishyiriraho abayobozi ntazi.
5 Mwa Basamariya mwe,+ nanze ikigirwamana cyanyu cy’ikimasa.
Narabarakariye cyane.+
Muzakomeza kuba abanyabyaha mugeze ryari?
6 Icyo kigirwamana cyaturutse muri Isirayeli,
Gikozwe n’umuntu w’umunyabukorikori. Ni yo mpamvu kidashobora kuba Imana nyamana.
Igishushanyo cy’ikimasa cy’i Samariya kizahinduka ibishingwe.
Ibinyampeke byabo nta mahundo bigira.+
N’iyo bikuze bikagira amahundo, nta fu bitanga.
Niyo hagira ikizana amahundo yavamo ifu, abantu bo mu bindi bihugu bazayamira mu kanya gato cyane.+
9 Bagiye muri Ashuri+ bameze nk’indogobe mu gasozi yigunze.
Abefurayimu na bo bishyuye abakunzi babo+ kugira ngo basambane na bo.
10 Nubwo abo bakunzi bishyura ari abo mu bindi bihugu,
Ngiye kubahuriza hamwe.
Bazatangira kubabara+ bitewe n’uko umwami n’abandi bayobozi bazaba babakandamiza.
11 Abefurayimu biyubakiye ibicaniro byinshi kugira ngo bakore ibyaha.+
Ibyo bicaniro ni byo bakoreshaga bakora ibyaha.+
13 Bakomeza gutamba ibitambo by’amatungo kandi bakarya inyama zabyo.
Ariko Yehova ntabyishimira.+
Azibuka ibyaha byabo, abahane abibaziza.+
14 Abisirayeli bibagiwe Uwabaremye,+ maze biyubakira insengero,+
Abayuda na bo biyubakira imijyi myinshi ikikijwe n’inkuta.+
Ariko nzohereza umuriro muri iyo mijyi uyitwike,
Kandi uzatwika n’inyubako z’imitamenwa z’iyo mijyi yose.”+