Yobu
30 “None abo ndusha imyaka,
Basigaye banseka,+
Kandi ntarashoboraga no kwemerera ba papa babo
Kwegera imbwa zirinda umukumbi wanjye.
2 Abo banseka n’ubundi nta cyo bari kumfasha,
Kuko nta mbaraga bari bafite.
3 Barananutse kubera ubukene n’inzara.
Barya ibintu byose babonye ku butaka butagira amazi,
Bwangiritse kandi bwumagaye.
4 Basoroma ibibabi by’ibyatsi bivamo umunyu akaba ari byo barya,
Kandi bagatungwa n’imizi isharira y’ibiti.
6 Baba mu misozi ihanamye,
Mu myobo no mu bitare.
8 Kubera ko ari abana b’umuntu utagira ubwenge kandi utagira icyo amaze,
Birukanwe mu gihugu.
9 Ariko dore baranseka, bakabishyira no mu ndirimbo zabo.+
Nabaye umuntu usuzuguritse.+
11 Kubera ko Imana yanyambuye imbaraga kandi ikancisha bugufi,
Ntibatinya kundwanya.
12 Baza iburyo bwanjye bameze nk’agatsiko k’abagizi ba nabi.
Barandeka nkagenda,
Ariko bakantega imitego iteje akaga mu nzira.
13 Bafunga inzira zanjye.
14 Banyibasira ari benshi nk’abinjiriye mu mwenge wo mu rukuta,
Bakaza bisukiranya bakanyongerera imibabaro.
15 Ibintu biteye ubwoba bimbuza amahoro.
Nta muntu n’umwe ukinyubaha.
Sinizeye ko hari umuntu n’umwe uzamfasha.
Buri munsi mba mbabara.+
17 Nijoro mba ndi kuribwa mu magufwa.+
Nkomeza kubabara ubudatuza.+
18 Umwenda* wanjye waripfunyaritse cyane.*
Umeze nk’ikora rimfata cyane rikaniga.
19 Imana yaramfashe injugunya mu byondo.
Dore nsigaye nsa n’umukungugu n’ivu.
20 Mana ndagutabaza, ariko ntunsubiza.+
Mpagaze imbere yawe ngusenga ariko ntunyitayeho.
22 Ni nkaho wamfashe, ukanshyira mu muyaga,
Ukanteza umuyaga mwinshi maze ukangurukana.
23 Nzi neza ko uzanyohereza mu mva,
Ukanjyana mu nzu abazima bose bazahuriramo.
24 Nyamara nta wugirira nabi umuntu ubabaye,+
Urimo ataka asaba ubufasha kuko aba ahanganye n’ibibazo.
26 Nubwo nari niteze ibyiza, haje ibibi.
Nategereje umucyo, ariko haza umwijima.
27 Buri munsi mba mbabara,
Imihangayiko yaranyibasiye.
28 Ngenda mfite agahinda+ kandi nihebye.
Iyo ndi mu bantu benshi ndahaguruka ngatabaza.
31 Inanga yanjye nyicuranga gusa aho bapfushije,
Kandi umwironge wanjye nywuvugiriza abari kurira.