Indirimbo ya Salomo
6 “Yewe mukobwa mwiza uruta abandi,
Umukunzi wawe ari he?
Umukunzi wawe yagiye he?
Tubwire tugufashe kumushaka.”
2 “Umukunzi wanjye yagiye mu busitani bwe,
Mu busitani burimo ibimera bihumura.
Yagiye kuragira mu busitani
No guca indabo nziza.+
Aragira umukumbi ahantu hari indabo nziza.”+
4 “Mukobwa nakunze, uri mwiza pe!+ Uri mwiza nk’umujyi ushimishije.+
Ubwiza bwawe ubunganya na Yerusalemu.+
Ubwiza bwawe ntibusanzwe! Ni nk’ubw’ingabo ziteguye urugamba.+
Umusatsi wawe umeze nk’umukumbi w’ihene,
Zimanutse i Gileyadi ziruka.+
6 Amenyo yawe asa n’intama nyinshi zimaze kogoshwa,
Zivuye kuhagirwa,
Zose zifite abana b’impanga,
Nta n’imwe yatakaje abana bayo.
9 Ariko ni wowe kanuma kanjye.+ Ntugira inenge.
Mama wawe aragukunda kurusha abandi.
Uwakubyaye abona ko wihariye rwose.
Iyo abandi bakobwa bakubonye, bavuga ko wishimye.
Abamikazi n’abandi bagore banjye na bo barakurata, bakavuga bati:
10 ‘Uyu ni nde, usa n’umucyo wa mu gitondo,
Ufite ubwiza nk’ubw’ukwezi,
Ucyeye nk’izuba rirashe,
Ufite ubwiza budasanzwe nk’ubw’ingabo zambariye urugamba?’”+
11 “Nagiye mu busitani bw’ibiti byera imbuto,+
Ngiye kureba ibiti byashibutse mu kibaya,
Ngo ndebe niba imizabibu yarashibutse,
Cyangwa niba ibiti by’amakomamanga byarazanye uburabyo.
13 “Garuka, garuka wa Mushulami we!
Garuka, garuka,
Maze tukwitegereze!”
“Kuki mwitegereza Umushulami?”+
“Ni uko kumureba bimeze nko kureba amatsinda abiri y’abantu barimo kubyina!”