Abacamanza
12 Nuko abakomoka kuri Efurayimu batumanaho bambuka i Safoni,* babwira Yefuta bati: “Kuki wambutse ukajya kurwana n’Abamoni+ utaduhamagaye ngo tujyane? Turagutwikiraho inzu yawe.” 2 Yefuta arabasubiza ati: “Njye n’ingabo zanjye twagiranye ibibazo bikomeye n’Abamoni. Narabahamagaye ngo muntabare, ariko ntimwaza kubankiza. 3 Mbonye ko mutari bunkize, niyemeza gushyira ubuzima bwanjye mu kaga ntera Abamoni,+ nuko Yehova atuma mbatsinda. None se kuki muje kundwanya?”
4 Yefuta ahita ateranyiriza hamwe abagabo bose b’i Gileyadi,+ barwana n’abakomoka kuri Efurayimu. Nuko ab’i Gileyadi batsinda abakomoka kuri Efurayimu kuko bari babacyuriye bati: “Mwebwe ab’i Gileyadi, nubwo mutuye mu karere ka Efurayimu n’aka Manase, muri impunzi zavuye muri Efurayimu!” 5 Nuko ab’i Gileyadi bafata ibyambu bya Yorodani+ mbere y’uko Abefurayimu bahagera. Iyo abo muri Efurayimu bahageraga bahunze bakavuga bati: “Nimutureke,” ab’i Gileyadi babazaga buri wese bati: “Uri uwo muri Efurayimu?” Yasubiza ati: “Oya,” 6 bakamubwira bati: “Ngaho vuga ijambo Shiboleti,” na we akavuga ati: “Siboleti,” kuko atashoboraga kuvuga iryo jambo neza. Bahitaga bamufata bakamwicira aho ku byambu bya Yorodani. Icyo gihe hapfuye abantu 42.000 bo muri Efurayimu.
7 Yefuta w’i Gileyadi amara imyaka itandatu ari umucamanza wa Isirayeli, hanyuma arapfa bamushyingura mu mujyi we i Gileyadi.
8 Nyuma ye, Ibusani w’i Betelehemu ni we wabaye umucamanza wa Isirayeli.+ 9 Yabyaye abahungu 30 n’abakobwa 30. Abakobwa be yabashyingiye mu yindi miryango maze azana abakobwa 30 bo gushyingira abahungu be. Yamaze imyaka irindwi ari umucamanza wa Isirayeli. 10 Hanyuma Ibusani arapfa, bamushyingura i Betelehemu.
11 Nyuma ye, Eloni ukomoka kuri Zabuloni aba umucamanza wa Isirayeli. Yamaze imyaka 10 ari umucamanza wa Isirayeli. 12 Eloni ukomoka kuri Zabuloni arapfa, bamushyingura muri Ayaloni mu gihugu cy’abakomoka kuri Zabuloni.
13 Nyuma ye, Abudoni umuhungu wa Hileli wo muri Piratoni aba umucamanza wa Isirayeli. 14 Yari afite abahungu 40 n’abuzukuru 30, bagendaga ku ndogobe 70. Yamaze imyaka umunani ari umucamanza wa Isirayeli. 15 Abudoni umuhungu wa Hileli wo muri Piratoni arapfa, bamushyingura i Piratoni mu gihugu cy’abakomoka kuri Efurayimu, ku musozi w’Abamaleki.+