Ubutumwa bwiza bwanditswe na Mariko
10 Nuko ava aho agera mu turere turi ku mupaka wa Yudaya no hakurya ya Yorodani. Abantu benshi bongera guteranira aho ari, na we atangira kubigisha nk’uko yari amenyereye.+ 2 Abafarisayo baramwegera bagira ngo bamugerageze, maze bamubaza niba amategeko yemera ko umugabo atana n’umugore we.+ 3 Na we arababaza ati: “Mose yabategetse iki?” 4 Baramusubiza bati: “Mose yemeye ko umugabo yajya yandikira umugore we icyemezo cy’ubutane, hanyuma akamwirukana.”+ 5 Ariko Yesu arababwira ati: “Yabandikiye iryo tegeko+ bitewe n’uko muri abantu batumva.+ 6 Ariko igihe Imana yatangiraga kurema abantu, ‘yaremye umugabo n’umugore.+ 7 Ni yo mpamvu umugabo azasiga papa we na mama we,+ 8 maze we n’umugore we bakaba umubiri umwe.’+ Ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. 9 Ubwo rero, icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya.”+ 10 Nanone bari mu nzu, abigishwa be bagira icyo bamubaza kuri iyo ngingo. 11 Nuko arababwira ati: “Umugabo wese utana* n’umugore we agashaka undi aba asambanye,+ kandi akaba ahemukiye umugore we. 12 N’umugore utana* n’umugabo we agashakana n’undi mugabo, aba asambanye.”+
13 Nuko abantu bamuzanira abana bato ngo abakoreho,* ariko abigishwa be barababuza.+ 14 Yesu abibonye ararakara, arababwira ati: “Nimureke abana bato baze aho ndi, kandi ntimugerageze kubabuza, kuko Ubwami bw’Imana ari ubw’abameze nka bo.+ 15 Ndababwira ukuri ko umuntu wese utemera Ubwami bw’Imana nk’umwana muto, atazabwinjiramo rwose.”+ 16 Nuko aterura abo bana abarambikaho ibiganza, abaha umugisha.+
17 Akiva aho, umuntu aza yiruka apfukama imbere ye, aramubaza ati: “Mwigisha mwiza, ngomba gukora iki kugira ngo nzabone ubuzima bw’iteka?”+ 18 Yesu aramubwira ati: “Unyitira iki mwiza? Nta mwiza n’umwe ubaho, keretse Imana yonyine.+ 19 Icyo amategeko avuga urakizi: ‘ntukice,+ ntugasambane,+ ntukibe,+ ntugashinje ibinyoma,+ ntukariganye,+ kandi ujye wubaha papa wawe na mama wawe.’”+ 20 Uwo muntu aramusubiza ati: “Mwigisha, ayo mategeko yose narayubahirije kuva nkiri muto.” 21 Yesu aramwitegereza yumva aramukunze, maze aramubwira ati: “Ushigaje ikintu kimwe gusa: Genda ugurishe ibyo utunze maze amafaranga uyahe abakene. Ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru. Hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye.”+ 22 Ariko ayo magambo aramubabaza, agenda afite agahinda kuko yari atunze ibintu byinshi.+
23 Yesu yitegereza abantu bari aho, maze abwira abigishwa be ati: “Mbega ukuntu biruhije ko abakire binjira mu Bwami bw’Imana!”+ 24 Abigishwa be babyumvise birabatangaza. Yesu abibonye arongera arababwira ati: “Bana ba, ni ukuri kwinjira mu Bwami bw’Imana biraruhije! 25 Icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu mwenge w’urushinge badodesha, kuruta ko umukire yakwinjira mu Bwami bw’Imana.”+ 26 Ariko barushaho gutangara baramubaza* bati: “None se ubwo, ni nde ushobora kubona ubuzima bw’iteka?”+ 27 Yesu arabitegereza arababwira ati: “Ukurikije uko abantu batekereza ibyo ntibishoboka, ariko si ko bimeze ku Mana, kuko ku Mana ibintu byose bishoboka.”+ 28 Petero aramubwira ati: “Dore twebwe twasize byose turagukurikira. None se bizatugendekera bite?”+ 29 Yesu aravuga ati: “Ndababwira ukuri ko nta muntu wasize inzu cyangwa abavandimwe cyangwa bashiki be cyangwa mama we cyangwa papa we cyangwa abana cyangwa imirima ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza,+ 30 utazabona ibibikubye inshuro 100 muri iki gihe, yaba amazu, abavandimwe, bashiki be, ba mama, abana n’imirima. Ariko azanatotezwa+ kandi azahabwa ubuzima bw’iteka mu gihe kizaza. 31 Icyakora, benshi bari aba mbere bazaba aba nyuma, n’abari aba nyuma babe aba mbere.”+
32 Igihe kimwe ubwo bari mu nzira bajya i Yerusalemu, Yesu abari imbere, bagendaga batangaye bitewe n’ibyo Yesu yakoraga. Ariko abari babakurikiye batangira kugira ubwoba. Yongera gushyira za ntumwa 12 ku ruhande, azibwira ibintu byagombaga kumubaho.+ 33 Arazibwira ati: “Dore ubu tugiye i Yerusalemu kandi Umwana w’umuntu azatangwa ahabwe abakuru b’abatambyi n’abanditsi bamukatire urwo gupfa. Bazamuha abanyamahanga, 34 bamushinyagurire, bamucire amacandwe, bamukubite* kandi bamwice, ariko nyuma y’iminsi itatu azazuka.”+
35 Nuko Yakobo na Yohana, ari bo bahungu babiri ba Zebedayo,+ baramwegera baramubwira bati: “Mwigisha, hari ikintu twifuza kugusaba kandi rwose ntuduhakanire.”+ 36 Arababwira ati: “Murifuza iki?” 37 Baramubwira bati: “Reka tuzicarane nawe igihe uzaba uri Umwami. Umwe azicare ibumoso bwawe undi yicare iburyo bwawe.”+ 38 Ariko Yesu arababwira ati: “Ntimuzi ibyo musaba. Mbese mwashobora kunywera ku gikombe* nzanyweraho cyangwa kubatizwa umubatizo ngiye kuzabatizwa?”+ 39 Baramusubiza bati: “Twabishobora.” Yesu na we arababwira ati: “Ni byo koko igikombe nzanyweraho muzakinyweraho kandi n’umubatizo ngiye kuzabatizwa muzawubatizwa.+ 40 Ariko kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumoso bwanjye si njye ubitanga. Imana ni yo itoranya abazicara muri iyo myanya.”
41 Nuko izindi ntumwa 10 zibyumvise zirakarira Yakobo na Yohana.+ 42 Yesu arabahamagara ngo bamwegere, arababwira ati: “Muzi ko abategetsi b’isi bayitegeka, kandi ko abayobozi bayo bakomeye bategekesha igitugu.+ 43 Ariko mwe ntimugomba kumera mutyo. Ahubwo umuntu wese wifuza kuba ukomeye muri mwe, ni we ugomba kubakorera,+ 44 kandi umuntu wese wifuza kuba uw’imbere muri mwe, agomba kuba umugaragu wanyu. 45 Umwana w’umuntu na we ntiyaje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi+ no gutanga ubuzima bwe ngo bube incungu ya benshi.”+
46 Nuko bagera i Yeriko. Ariko igihe we n’abigishwa be hamwe n’abandi bantu benshi bavaga i Yeriko, iruhande rw’inzira hari hicaye umuntu wari ufite ubumuga bwo kutabona wasabirizaga witwaga Barutimayo (umuhungu wa Timayo.)+ 47 Yumvise ko ari Yesu w’i Nazareti uje, atangira gusakuza cyane avuga ati: “Yesu ukomoka kuri Dawidi,+ ngirira impuhwe!”+ 48 Benshi babyumvise baramucyaha cyane bamusaba guceceka, ariko arushaho gusakuza cyane avuga ati: “Wowe ukomoka kuri Dawidi, ngirira impuhwe!” 49 Yesu arahagarara arababwira ati: “Nimumuhamagare aze.” Nuko bahamagara uwo muntu wari ufite ubumuga bwo kutabona baramubwira bati: “Humura, haguruka araguhamagaye.” 50 Ahita ajugunya umwitero we, maze ahaguruka vuba vuba asanga Yesu. 51 Yesu aramubaza ati: “Urifuza ko ngukorera iki?” Uwo muntu wari ufite ubumuga bwo kutabona aramusubiza ati: “Mwigisha,* ndifuza ko amaso yanjye ahumuka.” 52 Nuko Yesu aramubwira ati: “Itahire, ukwizera kwawe kuragukijije.”+ Uwo mwanya arahumuka,+ maze aramukurikira.