Hoseya
10 “Abisirayeli bameze nk’umuzabibu wangiritse* kandi wera imbuto.+
Uko imbuto zabo ziyongera, ni ko n’ibicaniro* byabo byiyongera.+
Uko ubutaka bwabo burushaho kwera, ni ko barushaho gushinga inkingi nziza zo gusenga.*+
2 Imitima yabo yuzuye uburyarya,
Kandi bazahamwa n’icyaha.
Hari uzaza asenye ibicaniro byabo kandi inkingi zabo basenga azijanjagure.
3 Ariko noneho bazavuga bati: ‘nta mwami dufite,+ kuko tutatinye Yehova.
Ariko se niyo twamugira, yatumarira iki?’
4 “Bavuga amagambo adafite akamaro, bakarahira ibinyoma+ kandi bakagirana amasezerano.
Ni yo mpamvu imanza baca, ziba zitarimo ubutabera. Ziba zimeze nk’ibyatsi by’uburozi byameze mu murima.+
5 Abatuye i Samariya bazagira ubwoba bwinshi bitewe n’ikigirwamana cy’ikimasa cy’i Beti-aveni.+
Abayoboke bacyo bazakiririra cyane.
Abatambyi b’imana zo mu bindi bihugu bari basanzwe bacyishimira, bakishimira n’icyubahiro cyacyo, na bo bazakiririra,
Bitewe n’uko kizaba cyajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu.
6 Kizajyanwa muri Ashuri maze kibe impano y’umwami ukomeye.+
Abefurayimu bazakorwa n’isoni,
Abisirayeli na bo bakorwe n’isoni bitewe n’uko bakurikije inama itarimo ubwenge.+
7 Abatuye i Samariya n’umwami wabo bazarimburwa,+
Bazamera nk’ishami ryaciwe ku giti rikajugunywa hejuru y’amazi.
8 Ahantu basengera ibigirwamana* h’i Beti-aveni,+ ari ho hatumye Abisirayeli+ bakora icyaha, hazarimburwa.+
Amahwa n’ibitovu* bizamera ku bicaniro byaho.+
Abantu bazabwira imisozi bati: ‘nimuduhishe!’
Babwire n’udusozi bati: ‘nimudutwikire!’+
Intambara y’i Gibeya yo kurwanya abakora ibyaha ntiyabagezeho.*
10 Ariko igihe nzabishaka nzabahana.
Abantu bo mu bihugu bitandukanye bazishyira hamwe kugira ngo babarwanye,
Igihe bazaba bahanwa bitewe n’ibyaha byabo bibiri.*
11 Abefurayimu bari bameze nk’ikimasa cyatojwe, gikunda guhura imyaka.
Ni yo mpamvu ntashyize imitwaro iremereye ku majosi yabo meza.
Nzazana umuntu ahingishe Abefurayimu+ nk’uko umuntu ahingisha ikimasa.
Abayuda bazahinga, hanyuma abakomoka kuri Yakobo batunganye ubutaka.
12 Mutere imbuto zo gukiranuka, maze musarure urukundo rudahemuka.
Muhinge ubutaka bukwiriye guhingwa,+
Mu gihe hakiri igihe cyo gushaka Yehova,+
Kugeza aho azazira akabigisha gukiranuka.+
Mwagezweho n’ingaruka z’imyifatire yanyu mibi,
Kuko mwiyiringiye,
Mukiringira ko mufite abarwanyi b’intwari benshi.
14 Abantu banyu bazavugirizwa urusaku rw’intambara,
Kandi imijyi yabo yose igoswe n’inkuta izasenywa,+
Nk’uko Shalumani yashenye i Beti-arubeli
Ku munsi w’intambara, igihe abana na ba mama babo bicwaga.
15 Mwa baturage b’i Beteli mwe,+ ibyo ni byo bazabakorera, kubera ko ibibi byanyu bikabije.
Umwami wa Isirayeli azarimburwa mu gitondo cya kare.”+