Ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka
18 Hanyuma Yesu abacira umugani, agira ngo abumvishe ko ari ngombwa gusenga buri gihe kandi ntibacogore.+ 2 Nuko aravuga ati: “Mu mujyi umwe, hari hari umucamanza utaratinyaga Imana, kandi ntagire umuntu yubaha. 3 Nanone muri uwo mujyi, hari umupfakazi wahoraga ajya kumureba, akamubwira ati: ‘ndenganura kuko uwo tuburana yandenganyije.’ 4 Nuko hashira igihe adashaka kumwumva, ariko nyuma yaho aribwira ati: ‘ni byo koko sintinya Imana, kandi singira umuntu nubaha. 5 Icyakora kubera ko uyu mupfakazi ahora antesha umutwe, nzamurenganura kugira ngo atazakomeza kuza, akarinda amaramo umwuka.’”+ 6 Hanyuma Umwami aravuga ati: “Namwe murumva ibyo uwo mucamanza yavuze, nubwo atari umukiranutsi! 7 None se ubwo, Imana yo ntizarenganura abo yatoranyije, bayitakira ku manywa na nijoro?+ Nanone ikomeza kubihanganira.+ 8 Ni ukuri, izabarenganura bidatinze. Ariko se, Umwana w’umuntu naza, azasanga abantu bafite ukwizera nk’uko?”
9 Nanone acira uyu mugani abantu bamwe bumvaga ko ari abakiranutsi, ariko bakabona ko abandi nta cyo bavuze. 10 Arababwira ati: “Hari abagabo babiri bagiye mu rusengero gusenga, umwe ari Umufarisayo naho undi ari umusoresha. 11 Umufarisayo arahagarara atangira gusengera mu mutima avuga ati: ‘Mana, ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu, wenda ngo mbe meze nk’abajura, abakora ibibi, abasambanyi, cyangwa ngo mbe meze nk’uyu musoresha. 12 Dore nigomwa kurya no kunywa kabiri mu cyumweru, kandi ntanga icya cumi cy’ibyo nunguka.’+ 13 Ariko umusoresha we ahagarara kure, ntiyatinyuka no kubura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo akomeza kwikubita mu gituza avuga ati: ‘Mana, mbabarira kuko ndi umunyabyaha.’+ 14 Ndababwira ko uwo muntu yasubiye iwe, Imana ibona ko ari umukiranutsi kurusha uwo Mufarisayo,+ kubera ko umuntu wese wishyira hejuru, azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi, agashyirwa hejuru.”+
15 Icyo gihe abantu bamuzanira abana bato ngo abakoreho,* ariko abigishwa be babibonye barababuza.+ 16 Icyakora Yesu ahamagara abo bana ngo baze aho ari, aravuga ati: “Nimureke abana bato baze aho ndi, kandi ntimugerageze kubabuza, kuko Ubwami bw’Imana ari ubw’abameze nka bo.+ 17 Ndababwira ukuri ko umuntu wese utemera Ubwami bw’Imana nk’umwana muto, atazabwinjiramo rwose.”+
18 Nuko umuyobozi umwe araza aramubaza ati: “Mwigisha mwiza, nkore iki kugira ngo nzabone ubuzima bw’iteka?”+ 19 Yesu aramubwira ati: “Unyitira iki mwiza? Nta mwiza n’umwe ubaho, keretse Imana yonyine.+ 20 Ibyo amategeko avuga urabizi: ‘ntugasambane,+ ntukice,+ ntukibe,+ ntugashinje ibinyoma,+ kandi ujye wubaha papa wawe na mama wawe.’”+ 21 Hanyuma aramubwira ati: “Ibyo byose narabyubahirije kuva nkiri muto.” 22 Yesu amaze kubyumva aramubwira ati: “Urabura ikintu kimwe gusa: Gurisha ibyawe byose maze uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru. Hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye.”+ 23 Abyumvise agira agahinda kenshi kuko yari umukire cyane.+
24 Yesu aramureba aravuga ati: “Yewe, biraruhije ko abakire binjira mu Bwami bw’Imana!+ 25 Icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu mwenge w’urushinge badodesha, kuruta ko umukire yakwinjira mu Bwami bw’Imana.”+ 26 Abantu babyumvise baravuga bati: “None se ubwo ni nde ushobora kubona ubuzima bw’iteka?”+ 27 Arabasubiza ati: “Ibidashobokera abantu, ku Mana birashoboka.”+ 28 Ariko Petero aramubwira ati: “Dore twebwe twasize ibyacu turagukurikira. None se ubwo koko bizatugendekera bite?”+ 29 Arababwira ati: “Ndababwira ukuri ko nta muntu wasize inzu cyangwa umugore we cyangwa abavandimwe cyangwa ababyeyi cyangwa abana ku bw’Ubwami bw’Imana,+ 30 utazabona ibibikubye inshuro nyinshi muri iki gihe, kandi akazahabwa ubuzima bw’iteka mu gihe kizaza.”+
31 Hanyuma ashyira za ntumwa 12 ku ruhande, maze arazibwira ati: “Dore ubu tugiye i Yerusalemu, kandi ibintu byose abahanuzi banditse ku Mwana w’umuntu bizaba.+ 32 Urugero, azahabwa abanyamahanga+ bamushinyagurire,+ bamutuke kandi bamucire amacandwe.+ 33 Nibamara kumukubita inkoni* bazamwica,+ ariko ku munsi wa gatatu azazuka.”+ 34 Icyakora ntibamenye icyo yashakaga kuvuga. Ibyo yavuze ntibabisobanukiwe rwose.
35 Igihe yari ageze hafi y’i Yeriko, hari umuntu wari ufite ubumuga bwo kutabona, wari wicaye iruhande rw’inzira asabiriza.+ 36 Nuko yumvise abantu benshi bagenda, atangira kubaza icyabaye. 37 Baramubwira bati: “Ni Yesu w’i Nazareti ugiye kunyura hano.” 38 Abyumvise arangurura ijwi ati: “Yesu ukomoka kuri Dawidi, ngirira impuhwe!” 39 Nuko abari imbere baramucyaha cyane ngo aceceke, ariko arushaho gusakuza avuga ati: “Wowe ukomoka kuri Dawidi, ngirira impuhwe!” 40 Hanyuma Yesu arahagarara ategeka ko bamumuzanira. Ageze hafi ye, Yesu aramubaza ati: 41 “Urifuza ko ngukorera iki?” Na we aramusubiza ati: “Mwami, ndifuza ko amaso yanjye ahumuka.” 42 Nuko Yesu aramubwira ati: “Ngaho amaso yawe nahumuke, ukwizera kwawe kuragukijije.”+ 43 Ako kanya amaso ye arahumuka, arongera arareba, amukurikira+ asingiza Imana. Abantu bose babibonye, na bo basingiza Imana.+