Imigani
2 Dore icyo umukire n’umukene bahuriyeho:
Bose ni Yehova wabaremye.+
3 Umunyamakenga iyo abonye ibintu biteje akaga arihisha,
Ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda, agahura n’ibibazo.
5 Amahwa n’imitego biba mu nzira y’umuntu utari inyangamugayo,
Ariko ukunda ubuzima bwe abigendera kure.+
6 Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo,+
Ndetse n’igihe azaba amaze gusaza, ntazatandukira ngo ayivemo.+
10 Ujye wirukana umuntu useka abandi
Kugira ngo amakimbirane arangire,
Kandi ibitutsi no gutongana na byo bishire.
13 Umunebwe aravuga ati: “Hanze hari intare!
Ninsohoka iranyicira mu nzira!”+
14 Amagambo y’abagore biyandarika ameze nk’urwobo rurerure.+
Uwo Yehova yanze azarugwamo.
16 Umuntu uriganya uworoheje kugira ngo yirundanyirizeho ibintu byinshi,+
n’umuntu uha impano umukire,
Bose bizarangira babaye abakene.
17 Tega amatwi wumve amagambo y’abanyabwenge,+
Maze umenye ibyo nkwigisha,+
18 Kuko ari byiza ko uyabika mu mutima,+
Kugira ngo ujye uhora uyavuga.+
19 Uyu munsi nguhaye ubumenyi,
Kugira ngo ujye wiringira Yehova.
20 Nakwandikiye ngira ngo nkugire inama,
Kandi nkungure ubumenyi,
21 Kugira ngo nkwigishe ibintu byizerwa kandi by’ukuri,
Maze uwagutumye uzamuhe amakuru ahuje n’ukuri.
22 Ntukambure umukene bitewe n’uko ari umukene,+
Kandi ntugakandamize uworoheje mu gihe uca urubanza,*+
23 Kuko Yehova ubwe azabarenganura,+
Kandi akarimbura ababambura.
24 Ntukagirane ubucuti n’umuntu ukunda kurakara,
Kandi ntukagendane n’umuntu ukunda kugira umujinya mwinshi,
25 Kugira ngo utamwigana,
Maze ukigusha mu mutego.+
26 Ntukajye mu bantu bagirana amasezerano bagakorana mu ntoki,
Biyemeza kuzishyura amadeni y’abandi.+
27 Kuki barinda kugutwara uburiri uryamaho,
Wabuze icyo wishyura?
29 Ese wigeze ubona umuntu w’umuhanga mu byo akora?
Imbere y’abami ni ho azahagarara.+
Ntazahagarara imbere y’abantu basanzwe.