Yobu
42 Nuko Yobu asubiza Yehova ati:
3 Waravuze uti: ‘kuki ushidikanya ku bikorwa byanjye kandi ukavuga ibyo utazi?’+
Ni ukuri naravuze, ariko sinari nsobanukiwe.
Namenye ibintu bitangaje cyane bindenze kandi ntari nzi.+
5 Ibyawe nari narabyumvishije amatwi gusa,
Ariko noneho ubu amaso yanjye arakureba.
7 Igihe Yehova yari amaze kubwira Yobu ayo magambo, Yehova yabwiye Elifazi w’Umutemani ati:
“Narakurakariye cyane, wowe na bagenzi bawe bombi,+ kuko mutamvuzeho+ ukuri nk’uko umugaragu wanjye Yobu yabigenje. 8 None rero mufate ibimasa birindwi n’amapfizi arindwi y’intama, maze musange umugaragu wanjye Yobu, mwitambire igitambo gitwikwa n’umuriro, kandi umugaragu wanjye Yobu azasenga abasabira.+ Nzumva rwose ibyo asaba, maze ndeke kubahana mbaziza ko mutagaragaje ubwenge, kuko mutamvuzeho ukuri nk’uko umugaragu wanjye Yobu yabigenje.”
9 Nuko Elifazi w’Umutemani, Biludadi w’Umushuhi na Zofari w’Umunamati baragenda, babigenza nk’uko Yehova yari yababwiye, maze Yehova yemera isengesho rya Yobu.
10 Yobu amaze gusenga asabira bagenzi be,+ Yehova amukiza ibyago+ bye byose kandi amusubiza ubukire bwe. Nanone Yehova yamukubiye kabiri ibyo yari afite mbere.+ 11 Abavandimwe be bose na bashiki be bose n’abandi bose bahoze ari incuti ze+ bakomeza kuza kumusura, bagasangirira na we iwe mu rugo. Bifatanyaga na we mu kababaro, bakamuhumuriza bitewe n’ibyago byose Yehova yari yararetse bikamugeraho. Buri wese yamuhaga igiceri n’impeta bya zahabu.
12 Nuko Yehova aha Yobu umugisha, ku buryo yaje kugira ubuzima bwiza kuruta ubwo yari afite mbere.+ Yaje gutunga intama 14.000, ingamiya 6.000, inka 2.000 n’indogobe z’ingore 1.000.+ 13 Nanone yaje kugira abandi bahungu barindwi n’abandi bakobwa batatu.+ 14 Uwa mbere yamwise Yemima, uwa kabiri amwita Keziya, naho uwa gatatu amwita Kereni-hapuki. 15 Muri icyo gihugu hose, nta bandi bagore bari beza nk’abakobwa ba Yobu. Nuko Yobu abaha umurage* nk’uko yawuhaye basaza babo.
16 Nyuma yaho Yobu abaho indi myaka 140, abona abana be n’abuzukuru be, kugeza ku buvivi.* 17 Nuko amaherezo Yobu arapfa. Yabayeho imyaka myinshi kandi yabayeho neza.