Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma
28 Dawidi ateranyiriza i Yerusalemu abatware ba Isirayeli bose: Abatware mu miryango, abayobozi b’imitwe y’ingabo+ zakoreraga umwami, abayoboraga abantu igihumbi igihumbi, abayoboraga abantu ijana ijana,+ abayobozi bari bashinzwe kwita ku mutungo w’umwami+ n’uw’abahungu be,+ hamwe n’amatungo ye n’ayabo, abakozi b’ibwami, abagabo b’abanyambaraga n’abagabo bashoboye bose.+ 2 Hanyuma Umwami Dawidi arahaguruka aravuga ati:
“Bavandimwe banjye, bene wacu, nimuntege amatwi. Nifuje mu mutima wanjye kubaka inzu isanduku y’isezerano rya Yehova izabamo* ngo ibe aho Imana yacu ikandagiza ibirenge+ kandi nateguye ibikenewe byose kugira ngo yubakwe.+ 3 Ariko Imana y’ukuri yarambwiye iti: ‘si wowe uzubaka inzu izitirirwa izina ryanjye+ kuko warwanye intambara nyinshi kandi wamennye amaraso.’+ 4 Icyakora Yehova Imana ya Isirayeli yantoranyije mu bo mu muryango wa papa bose kugira ngo mbe umwami wa Isirayeli kugeza iteka ryose.+ Imana yatoranyije Yuda ngo abe umuyobozi,+ mu muryango wa Yuda itoranya umuryango wa papa,+ mu bahungu ba papa iba ari njye itoranya ingira umwami wa Isirayeli yose.+ 5 Nanone mu bahungu banjye bose (kuko Yehova yampaye abahungu benshi),+ yatoranyije umuhungu wanjye Salomo+ ngo yicare ku ntebe y’ubwami ya Yehova, ategeke Isirayeli.+
6 “Yarambwiye ati: ‘umuhungu wawe Salomo ni we uzanyubakira inzu n’imbuga zayo zombi. Naramutoranyije ngo abe umwana wanjye, nanjye mubere umubyeyi.+ 7 Niyiyemeza abikuye ku mutima kumvira amategeko n’amabwiriza natanze+ nk’uko bimeze uyu munsi, nanjye nzatuma ubutegetsi bwe bukomera, kugeza iteka ryose.’+ 8 Mvugiye imbere y’Abisirayeli bose, ni ukuvuga abantu ba Yehova, n’imbere y’Imana yacu ko nimukomeza gusobanukirwa amategeko yose ya Yehova Imana yanyu kandi mukayakurikiza mubikuye ku mutima, muzaguma muri iki gihugu cyiza+ maze namwe mukazagiha abana muzabyara bakakigumamo kugeza iteka ryose.
9 “None Salomo mwana wanjye, umenye Imana ya papa wawe uyikorere n’umutima wuzuye+ kandi wishimye,* kuko Yehova agenzura imitima yose+ akamenya ibyo umutima utekereza n’ibyo wifuza.+ Numushaka uzamubona,+ ariko numuta na we azakureka burundu.+ 10 Dore ni wowe Yehova yatoranyije ngo wubake inzu izaba urusengero. Gira ubutwari maze ukore.”
11 Nuko Dawidi aha umuhungu we Salomo igishushanyo+ cy’uko ibaraza+ rizaba rimeze, ibyumba by’urusengero, ibyumba byo kubikamo, ibyumba byo hejuru, ibyumba by’imbere n’inzu y’umupfundikizo wo kwiyunga n’Imana.*+ 12 Amuha igishushanyo cyerekana ibintu byose yahishuriwe n’Imana,* ari byo imbuga zombi+ z’inzu ya Yehova, ibyumba byose byo kuriramo bikikije iyo nzu, ibyumba byo kubikamo byo mu nzu y’Imana y’ukuri n’aho kubika ibintu byejejwe.*+ 13 Amuha amabwiriza ahereranye n’amatsinda y’abatambyi+ n’ay’Abalewi, ahereranye n’imirimo yose ikorerwa mu nzu ya Yehova n’ibikoresho byose byo gukoresha mu nzu ya Yehova. 14 Amubwira uburemere bwa zahabu yose y’ibikoresho byari kuzakoreshwa mu mirimo itandukanye, n’uburemere bw’ibikoresho byose by’ifeza byari kuzakoreshwa mu mirimo itandukanye. 15 Amubwira uburemere bwa zahabu y’ibitereko by’amatara+ n’amatara yabyo, ni ukuvuga uburemere bw’ibitereko by’amatara bitandukanye hamwe n’amatara yabyo; amubwira n’uburemere bw’ifeza y’ibitereko by’amatara, ni ukuvuga uburemere bw’ibitereko by’amatara n’amatara yabyo, hakurikijwe icyo byari kuzakoreshwa. 16 Amubwira uburemere bwa zahabu y’ameza yo gushyiraho imigati igenewe Imana,*+ n’ubwa buri meza, n’uburemere bw’ifeza yo gukora ameza akozwe mu ifeza, 17 n’uburemere bwa zahabu itavangiye y’amakanya, amasorori n’ibibindi, n’uburemere bwa zahabu y’udusorori,+ ni ukuvuga uburemere bwa buri gasorori, n’uburemere bw’ifeza y’udusorori, ni ukuvuga uburemere bwa buri gasorori. 18 Amubwira uburemere bwa zahabu itunganyijwe y’igicaniro cyo gutwikiraho umubavu+ n’uburemere bwa zahabu y’igishushanyo cy’igare,+ ari ryo bakerubi+ ba zahabu barambuye amababa yabo agatwikira isanduku y’isezerano rya Yehova. 19 Dawidi aravuga ati: “Yehova yaramfashije kandi ampa ubwenge kugira ngo ibintu byose byandikwe+ kandi bishyirwe mu gishushanyo mbonera.”+
20 Nuko Dawidi abwira umuhungu we Salomo ati: “Gira ubutwari kandi ukomere maze ukore. Ntutinye cyangwa ngo ukuke umutima, kuko Yehova Imana, ni ukuvuga Imana yanjye, ari kumwe nawe.+ Ntazagusiga cyangwa ngo agutererane,+ ahubwo azabana nawe kugeza igihe imirimo yose y’inzu ya Yehova izarangirira. 21 Dore amatsinda y’abatambyi+ n’Abalewi+ bazajya bakora imirimo yose yo mu nzu y’Imana y’ukuri. Ufite abakozi bafite ubushake kandi b’abahanga bo gukora imirimo yose,+ ufite n’abatware+ n’abaturage bose bazajya bakurikiza amabwiriza yose uzabaha.”