Zaburi
Zaburi ya Dawidi. Masikili.*
32 Umuntu ugira ibyishimo ni uwababariwe ibyaha bye, n’igicumuro cye kikababarirwa.+
3 Igihe nari ngikomeje guceceka, nacitse intege bitewe no guhangayika* umunsi wose.+
4 Ku manywa na nijoro wabaga undakariye, bikamerera nk’umutwaro uremereye.+
Imbaraga zanjye zanshizemo nk’uko amazi akama mu gihe cy’ubushyuhe bwo mu mpeshyi. (Sela)
Naravuze nti: “Nzabwira Yehova ibyaha byanjye.”+
Nuko nawe urambabarira.+ (Sela)
Ndetse n’ibibazo bimeze nk’umwuzure ntibizamugeraho.
Uzankiza maze numve amajwi y’ibyishimo.+ (Sela)
8 Warambwiye uti: “Nzatuma ugira ubushishozi, nkwigishe inzira ukwiriye kunyuramo.+
Nzakugira inama kandi ijisho ryanjye rizakugumaho.+
9 Ntukabe nk’ifarashi cyangwa inyumbu* zidafite ubwenge,+
Izo bagomba kugabanya amahane yazo bakoresheje imikoba yo mu kanwa cyangwa iyo ku ijosi,
Mbere y’uko zikwegera.”
11 Mwa bakiranutsi mwe, nimwishimire Yehova kandi munezerwe.
Mwa bafite imitima itunganye mwese mwe, nimurangurure ijwi ry’ibyishimo.