Zekariya
4 Nuko umumarayika twari twavuganye aragaruka, arankangura nk’ukangura umuntu uri mu bitotsi. 2 Nuko arambaza ati: “Urabona iki?”
Ndasubiza nti: “Mbonye igitereko cy’amatara gicuzwe muri zahabu,+ hejuru yacyo hari isorori. Icyo gitereko gifite amatara arindwi+ kandi ayo matara akiriho afite imiheha irindwi. 3 Iruhande rwacyo hari ibiti bibiri by’imyelayo,+ kimwe kiri iburyo bw’isorori, ikindi kiri ibumoso bwayo.”
4 Nuko mbaza umumarayika twavuganaga nti: “Nyakubahwa, ibi bisobanura iki?” 5 Uwo mumarayika twavuganaga arambaza ati: “Ese koko ntuzi icyo ibi bisobanura?”
Ndamusubiza nti: “Nyakubahwa nta byo nzi.”
6 Nuko uwo mumarayika arambwira ati: “Ibi ni byo Yehova abwira Zerubabeli ati: ‘“ibizaba ntibizaba bitewe n’imbaraga z’abasirikare cyangwa imbaraga z’abantu,+ ahubwo bizaterwa n’umwuka wanjye wera.”+ Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze. 7 Wa musozi munini we! Imbere ya Zerubabeli+ uzaba nk’ubutaka bushashe.*+ Azazana ibuye rikomeza inguni, maze abantu bavuge bati: “Rirashimishije! Rirashimishije!”’”
8 Yehova arongera arambwira ati: 9 “Zerubabeli ni we washyizeho fondasiyo y’iyi nzu+ kandi ni we uzayuzuza.+ Muzamenya ko Yehova nyiri ingabo ari we wabantumyeho. 10 Nta muntu ukwiriye gusuzugura intangiriro y’ikintu, niyo yaba yoroheje.*+ Abantu bazishima kandi bazabona itimasi* mu kiganza cya Zerubabeli. Amaso arindwi ya Yehova na yo azabibona. Ayo maso areba ku isi hose.”+
11 Nuko ndamubaza nti: “None se ibi biti bibiri by’imyelayo, ikiri iburyo bw’igitereko cy’amatara n’ikiri ibumoso bwacyo, bigereranya iki?”+ 12 Nongera kumubaza ubwa kabiri nti: “Aya mashami abiri y’ibiti by’imyelayo asohokamo amavuta asa na zahabu, akanyura mu miheha ibiri ya zahabu, agereranya iki?”
13 Nuko arambaza ati: “Ese koko ntuzi icyo bisobanura?”
Ndamusubiza nti: “Nyakubahwa, nta byo nzi.”
14 Arambwira ati: “Ibyo biti bigereranya ba bantu babiri basutsweho amavuta, bahagarara iruhande rw’Umwami w’isi yose.”+