Yesaya
Numara kurimbura nawe uzarimburwa.
Numara kugambanira abandi nawe uzagambanirwa.
Ujye udushyigikiza ukuboko* kwawe+ buri gitondo.
Rwose utubere agakiza mu gihe cy’amakuba.+
3 Abantu bumvise urusaku rw’akaduruvayo barahunga.
Iyo uhagurutse amahanga aratatana.+
4 Nk’uko inzige zirya ibintu byose zihuye na byo, ibintu byawe bizatwarwa.
Abantu bazihutira kubifata, nk’uko inzige* zibigenza.
5 Yehova azahabwa icyubahiro
Kuko atuye hejuru.
Azuzuza muri Siyoni ubutabera no gukiranuka.
6 Ni we utuma ugira umutekano.
7 Dore intwari zabo ziraririra mu mihanda,
Intumwa zabo z’amahoro zirarira cyane.
8 Imihanda yasigayemo ubusa.
Nta mugenzi ukiboneka mu nzira.
9 Igihugu kirarira kandi cyarumye.
Libani yakozwe n’isoni,+ yaraboze.
Sharoni yabaye nk’ubutayu
Kandi Bashani na Karumeli byikuyeho amababi yabyo.+
10 Yehova aravuga ati: “Ubu noneho ngiye guhaguruka,
Ngiye kwihesha ikuzo;+
Ubu ngiye kugaragaza icyubahiro cyanjye.
11 Mwatwise ibyatsi byumye, mubyara ibikenyeri.
Umwuka wanyu uzabatwika umeze nk’umuriro.+
12 Abantu bazamera nk’ishwagara* batwitse.
Bazamera nk’amahwa yatemwe, batwikwe n’umuriro.+
13 Yemwe abari kure mwe, nimwumve icyo ngiye gukora.
Namwe abari hafi, mwemere ko mfite imbaraga.
14 Abanyabyaha bo muri Siyoni bagize ubwoba.+
Abahakanyi baratitira kubera ubwoba bakavuga bati:
‘Ni nde muri twe ushobora kuba ahantu hari umuriro utwika cyane?+
Ni nde muri twe ushobora kwegera umuriro ukaze kandi udashobora kuzimywa?’
15 “Umuntu uhora agendera mu nzira yo gukiranuka+
Akavuga ibikwiriye,+
Akanga inyungu zibonetse mu buryo bubi,
Ntiyemerere ibiganza bye kwakira ruswa,+
Ntiyemerere amatwi ye kumva imigambi y’ubwicanyi
Kandi agahumiriza kugira ngo atareba ibibi,
16 Azatura ahantu hirengeye.
Azahungira ahantu hari umutekano mu rutare rukomeye.
Azahabwa ibyokurya
Kandi ikigega cye cy’amazi ntikizakama.”+
17 Amaso yawe azareba ubwiza bw’umwami.
Azareba igihugu cya kure.
Uwapimaga imisoro ari he?+
Uwabaraga iminara ari he?”
19 Ntuzongera kubona abantu bashira isoni,
Abantu bavuga ururimi rutumvikana,*
Abantu bavuga badedemanga ku buryo udashobora gusobanukirwa ibyo bavuga.+
20 Nimurebe Siyoni, umujyi w’iminsi mikuru yacu.+
Amaso yawe azareba Yerusalemu, abone ari ahantu ho gutura hatuje,
Ari ihema ritazigera ryimurwa.+
Imambo zaryo ntizizigera zishingurwa
Kandi nta mugozi waryo uzigera ucibwa.
21 Ahubwo aho ni ho Ukomeye Yehova
Azatubera nk’ahantu hari imigezi, imigende minini y’amazi,
Hadashobora kunyura amato y’intambara
Kandi hadashobora guca ubwato buhambaye.
Ni We uzadukiza.+
23 Imigozi yawe bazayifunga batayikomeje cyane.
Ntizabasha gukomeza inkingi ishinze mu bwato no kuzamura ibitambaro bigendesha ubwato.
Icyo gihe bazagabana ibintu byinshi basahuye
Ndetse n’abamugaye bazasahura ibintu byinshi.+
24 Nta muturage waho uzavuga ati: “Ndarwaye.”+
Abatuye mu gihugu bazababarirwa icyaha cyabo.+