Zaburi
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Zaburi ya Dawidi.
Mutinyuka mute kumbwira muti:
“Hungira ku musozi nk’inyoni!
2 Ababi bagonda umuheto,
Bakawushyiramo umwambi,
Kugira ngo barasire mu mwijima abantu bafite imitima itunganye.
3 Nta butabera buriho kandi abantu ntibubaha amategeko.
None se umukiranutsi yakora iki?”
4 Yehova ari mu rusengero rwe rwera.+
Intebe y’ubwami ya Yehova iri mu ijuru.+
Amaso ye arareba. Amaso ye aritegereza akagenzura abantu.+
5 Yehova agenzura umukiranutsi n’umuntu mubi.+
Yanga umuntu wese ukunda urugomo.+