Igitabo cya kabiri cy’Abami
1 Ahabu amaze gupfa, Abamowabu+ bigomeka ku Bisirayeli.
2 Muri icyo gihe, ubwo Ahaziya yari ari mu cyumba cyo hejuru cy’inzu ye y’i Samariya, yakandagiye ahantu hari umwenge utwikiriwe n’utubaho dusobekeranye aravunika. Nuko yohereza abantu arababwira ati: “Mugende mumbarize Bayali-zebubi, imana yo muri Ekuroni,+ niba nzakira iyi mvune.”+ 3 Ariko umumarayika wa Yehova abwira Eliya*+ w’i Tishubi ati: “Haguruka ujye guhura n’abantu umwami w’i Samariya yatumye ubabwire uti: ‘ese muri Isirayeli nta Mana ihaba, ku buryo mujya kubaza Bayali-zebubi, imana yo muri Ekuroni?+ 4 Kubera iyo mpamvu Yehova aravuze ati: “uburiri uryamyeho ntuzigera ububyukaho, kuko uzapfa byanze bikunze.”’” Eliya ahita yigendera.
5 Abo bantu bagarutse umwami arababaza ati: “Ko muhise mugaruka?” 6 Baramusubiza bati: “Hari umugabo waje guhura natwe, aratubwira ati: ‘nimusubire ku mwami wabatumye mumubwire muti: “Yehova aravuze ati: ‘ko watumye abantu ngo bajye kubaza Bayali-zebubi, imana yo muri Ekuroni, ni uko muri Isirayeli nta Mana ihaba? Kubera iyo mpamvu, uburiri waryamyeho ntuzigera ububyukaho, kuko uzapfa byanze bikunze.’”’”+ 7 Arababaza ati: “Uwo mugabo waje guhura namwe akababwira ayo magambo yari ameze ate?” 8 Baramubwira bati: “Uwo mugabo yari yambaye umwenda ukoze mu bwoya,+ yambaye n’umukandara w’uruhu.”+ Umwami ahita avuga ati: “Uwo ni Eliya w’i Tishubi.”
9 Umwami amutumaho umusirikare mukuru wayoboraga abasirikare 50, ajyana n’abasirikare be 50. Amugezeho asanga yicaye ku musozi, aramubwira ati: “Umva wa muntu w’Imana y’ukuri we,+ umwami aravuze ati: ‘manuka!’” 10 Ariko Eliya asubiza uwo musirikare mukuru wayoboraga abasirikare 50 ati: “Ubwo ndi umukozi w’Imana, umuriro numanuke mu ijuru+ ugutwike wowe n’abasirikare bawe 50.” Nuko umuriro uturuka mu ijuru umutwikana n’abasirikare be 50.
11 Umwami yohereza undi musirikare mukuru wayoboraga abasirikare 50 ajyana n’abasirikare be 50. Na we aragenda abwira Eliya ati: “Umva wa mukozi w’Imana y’ukuri we, umwami aravuze ati: ‘gira vuba umanuke!’” 12 Ariko Eliya arabasubiza ati: “Ubwo ndi umuntu w’Imana y’ukuri, umuriro numanuke mu ijuru ugutwike wowe n’abasirikare bawe 50.” Nuko umuriro w’Imana uturuka mu ijuru umutwikana n’abasirikare be 50.
13 Umwami yohereza undi musirikare mukuru wa gatatu wayoboraga abasirikare 50 ajyana n’abasirikare be 50. Ariko uwo musirikare mukuru wa gatatu wayoboraga abasirikare 50, aragenda apfukama imbere ya Eliya, aramwinginga ati: “Umva wa muntu w’Imana y’ukuri we, ndakwinginze, ngirira imbabazi, njye n’aba bagaragu bawe 50, ntutwice.* 14 Umuriro waturutse mu ijuru utwika abakuru b’abasirikare babiri bambanjirije bayobora abasirikare 50, ubatwikana n’abasirikare babo, ariko none ndakwinginze, ngirira imbabazi ntunyice.”*
15 Hanyuma umumarayika wa Yehova abwira Eliya ati: “Manuka ujyane na we, ntumutinye.” Arahaguruka ajyana na we, yitaba umwami. 16 Eliya abwira umwami ati: “Yehova aravuze ati: ‘watumye abantu ngo bajye kubaza Bayali-zebubi, imana yo muri Ekuroni,+ kuko muri Isirayeli nta Mana ihaba?+ Kuki atari yo wabajije? Kubera iyo mpamvu, uburiri waryamyeho ntuzigera ububyukaho, kuko uzapfa byanze bikunze.’” 17 Nuko Ahaziya arapfa, nk’uko Yehova yari yarabivuze binyuze kuri Eliya. Kubera ko nta mwana w’umuhungu yari afite, Yehoramu+ bavukanaga ni we wamusimbuye aba umwami. Hari mu mwaka wa kabiri w’ubutegetsi bwa Yehoramu+ umuhungu wa Yehoshafati umwami w’u Buyuda.
18 Andi mateka ya Ahaziya,+ ni ukuvuga ibyo yakoze, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli.