Yeremiya
38 Nuko Shefatiya umuhungu wa Matani, Gedaliya umuhungu wa Pashuri, Yukali+ umuhungu wa Shelemiya na Pashuri+ umuhungu wa Malikiya, bumva amagambo Yeremiya yabwiraga abantu bose, agira ati: 2 “Yehova aravuga ati: ‘uzaguma muri uyu mujyi azicwa n’intambara,* inzara n’icyorezo.*+ Ariko uzasohoka akishyira Abakaludaya ni we uzakomeza kubaho* kandi azakiza ubuzima bwe ntazapfa.’+ 3 Yehova aravuga ati: ‘uyu mujyi uzahabwa ingabo z’umwami w’i Babuloni kandi azawufata rwose.’”+
4 Nuko abatware babwira umwami bati: “Turagusaba ko uyu muntu yicwa,+ kuko iyo abwira abantu ayo magambo atuma ingabo zisigaye muri uyu mujyi n’abaturage bose bacika intege.* Uyu muntu ntiyifuriza aba bantu amahoro, ahubwo yifuza ko bagerwaho n’ibyago.” 5 Umwami Sedekiya arababwira ati: “Mumukorere icyo mushaka, kuko nta kintu na kimwe umwami yababuza gukora.”
6 Nuko bafata Yeremiya bamujugunya mu rwobo rw’amazi rwa Malikiya umuhungu w’umwami, rwari mu Rugo rw’Abarinzi.+ Bamanuriyemo Yeremiya bakoresheje imigozi. Muri urwo rwobo nta mazi yarimo, ahubwo harimo ibyondo gusa maze Yeremiya atangira gutebera muri ibyo byondo.
7 Hanyuma Ebedi-meleki,+ Umunyetiyopiya w’inkone* wabaga mu nzu* y’umwami, yumva ko bajugunye Yeremiya mu rwobo rw’amazi. Icyo gihe umwami yari yicaye mu Irembo rya Benyamini,+ 8 maze Ebedi-meleki asohoka mu nzu* y’umwami aragenda abwira umwami ati: 9 “Mwami databuja, aba bantu bagiriye nabi umuhanuzi Yeremiya. Bamujugunye mu rwobo rw’amazi kandi azicirwamo n’inzara kuko nta mugati usigaye mu mujyi.”+
10 Nuko umwami ategeka Ebedi-meleki w’Umunyetiyopiya, ati: “Fata abantu 30 mugende mukure umuhanuzi Yeremiya muri urwo rwobo rw’amazi atarapfa.” 11 Ebedi-meleki afata abo bantu bajya mu nzu* y’umwami, mu cyumba cyari munsi y’aho babikaga ibintu.+ Bafata ibitambaro bishaje n’imyenda ishaje babimanuza imigozi, babihereza Yeremiya mu rwobo rw’amazi. 12 Nuko Ebedi-meleki w’Umunyetiyopiya abwira Yeremiya ati: “Shyira ibyo bitambaro n’iyo myenda mu kwaha, ubone gushyiraho imigozi.” Yeremiya abigenza atyo. 13 Hanyuma bazamura Yeremiya bakoresheje imigozi, bamuvana muri rwa rwobo. Yeremiya akomeza kuba mu Rugo rw’Abarinzi.+
14 Umwami Sedekiya atuma abantu ngo bamuzanire umuhanuzi Yeremiya mu muryango wa gatatu wo mu nzu ya Yehova, hanyuma umwami abwira Yeremiya ati: “Hari ikintu nshaka kukubaza. Ntugire icyo umpisha.” 15 Yeremiya asubiza Sedekiya ati: “Nzi neza ko mbikubwiye wanyica. N’ikindi kandi, ninkugira inama nturi bunyumve.” 16 Nuko Umwami Sedekiya arahirira Yeremiya bari ahantu hiherereye ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova we waduhaye ubu buzima* ko ntari bukwice kandi ko ntari buguhe abantu bashaka kukwica.”*
17 Yeremiya abwira Sedekiya ati: “Yehova Imana nyiri ingabo, Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘nusohoka ukishyira abatware b’umwami w’i Babuloni, uzakomeza kubaho* kandi uyu mujyi ntuzatwikwa; wowe n’abo mu rugo rwawe muzarokoka.+ 18 Ariko nudasohoka ngo wishyire abatware b’i Babuloni, Abakaludaya bazafata uyu mujyi, bawutwike+ kandi nawe ntuzabacika.’”+
19 Nuko Umwami Sedekiya abwira Yeremiya ati: “Ndatinya Abayahudi bahungiye mu Bakaludaya kuko ngeze mu maboko yabo bangirira nabi.” 20 Ariko Yeremiya aramusubiza ati: “Ntibazagufata! Ndakwinginze umvira ijwi rya Yehova wumve ibyo nkubwira, ni bwo uzamererwa neza kandi ukomeze kubaho.* 21 Ariko niwanga kwemera ko utsinzwe, uzagerwaho n’ibyo Yehova yambwiye. 22 Dore abagore bose basigaye mu nzu* y’umwami w’u Buyuda bashyiriwe abatware b’umwami w’i Babuloni+ kandi baravuga bati:
‘Abantu mwari mubanye amahoro baragushutse maze baragutsinda.+
Batumye ibirenge byawe bisaya mu byondo
None ubu baragutaye.’
23 Abagore bawe bose n’abana bawe bashyiriwe Abakaludaya kandi nawe ntuzabacika ahubwo uzafatwa n’umwami w’i Babuloni,+ utume uyu mujyi utwikwa.”+
24 Nuko Sedekiya abwira Yeremiya ati: “Uramenye ntihagire umenya ibyo twavuganye utazapfa. 25 Abatware nibumva ko navuganye nawe bakaza bakakubaza bati: ‘tubwire, ni iki wabwiye umwami? Ntugire icyo uduhisha natwe ntituzakwica.+ Kandi se umwami yakubwiye iki?’ 26 Uzabasubize uti: ‘nisabiraga umwami kutansubiza mu nzu ya Yehonatani kugira ngo ntazahapfira.’”+
27 Hanyuma abatware bose basanga Yeremiya baramubaza, nawe abasubiza akurikije ibyo umwami yamutegetse byose. Nuko ntibagira ikindi bamubaza, kuko nta wari wumvise ibyo bavuganye. 28 Yeremiya yakomeje kuba mu Rugo rw’Abarinzi+ kugeza igihe Yerusalemu yafatiwe kandi igihe Yerusalemu yafatwaga, ni ho yari akiri.+