Yobu
7 “Ese umuntu uri kuri iyi si ntameze nk’uri mu mirimo y’agahato?
Iminsi ye iba imeze nk’iy’umukozi ukorera ibihembo.+
2 Ameze nk’umucakara wifuza cyane aho kwikinga izuba,
Kandi ameze nk’umukozi utegereje ibihembo bye.+
4 Iyo ndyamye ndibaza nti: ‘ndabyuka ryari?’+
Ariko ijoro rimbana rirerire, ngahangayika cyane kugeza mu gitondo cya kare.
5 Umubiri wanjye wuzuyeho inyo n’umwanda.+
Uruhu rwanjye rwuzuyeho ibisebe birimo amashyira.+
7 Wibuke ko ubuzima bwanjye ari nk’umuyaga,+
Kandi ko ijisho ryanjye ritazongera kubona ibintu bishimishije.
8 Umuntu undeba ubu ntazongera kumbona.
Azanshakisha, ariko nzaba ntakiriho.+
11 Ni yo mpamvu nanjye ntazifata ngo ndeke kuvuga.
Nzavuga mfite agahinda kenshi,
Mvuge ibimpangayikishije mbabaye cyane.+
12 Ese ndi inyanja cyangwa inyamaswa nini yo mu nyanja,
Ku buryo washyiraho umurinzi wo kundinda?
13 Ubwo navugaga nti: ‘uburiri bwanjye buzatuma numva mpumurijwe,
Kandi uburiri bwanjye buzamfasha kwihanganira ibimpangayikishije,’
14 Watumye ndota inzozi ziteye ubwoba,
Kandi utuma nshikagurika bitewe n’ibyo nabonye mu iyerekwa,
15 Ku buryo nahitamo guhera umwuka,
16 Nanze cyane ubuzima.+ Sinshaka gukomeza kubaho.
Ndeka! Kuko iminsi yo kubaho kwanjye ishira vuba nk’umwuka.+
20 Niba narakoze icyaha, nagutwara iki wowe witegereza abantu?+
Ni iki gituma unyibasira?
Ese nakubereye umutwaro?
21 Kuki utambabarira ibyaha byanjye,
Ngo wirengagize amakosa yanjye?
Ubu ngiye kwipfira nisubirire mu mukungugu.+
Uzanshaka, ariko nzaba ntakiriho.”