Esiteri
6 Muri iryo joro umwami abura ibitotsi. Nuko atumiza igitabo cy’amateka y’ibwami+ hanyuma barakimusomera. 2 Basanga handitsemo ko Moridekayi ari we wavuze ko Bigitani na Tereshi, abayobozi babiri b’ibwami bari n’abarinzi b’amarembo, bashatse kwica Umwami Ahasuwerusi.+ 3 Umwami arabaza ati: “Ese yigeze abishimirwa cyangwa ngo ahabwe igihembo cy’ibyo yakoze?” Abakozi b’umwami baramusubiza bati: “Nta na kimwe muri ibyo yakorewe.”
4 Hanyuma umwami arabaza ati: “Ni nde uri hanze?” Icyo gihe Hamani yari mu rugo rw’inyuma+ rw’inzu y’umwami, aje kubwira umwami ngo amanike Moridekayi ku giti yari yashinze.+ 5 Abakozi b’umwami baramubwira bati: “Hamani+ ni we uhagaze hanze.” Nuko umwami aravuga ati: “Nimureke yinjire.”
6 Hamani yinjiye, umwami aramubaza ati: “Umuntu umwami yifuza gushimira yamukorera iki?” Hamani ahita atekereza ati: “Ese hari undi muntu utari njye umwami yifuza gushimira?”+ 7 Nuko asubiza umwami ati: “Umuntu umwami yifuza gushimira, 8 bazane umwenda w’abami+ umwami yambara, bazane n’ifarashi umwami agendaho, ku mutwe wayo bashyireho ikamba ry’ibwami. 9 Maze uwo mwenda n’iyo farashi babihe umwe mu batware bakomeye b’ibwami, bawambike uwo muntu umwami yifuza gushimira. Hanyuma bamushyire ku ifarashi anyure mu mujyi ahakunda guhurira abantu benshi ayiriho, bagende imbere ye bavuga cyane bati: ‘ibi ni byo bakorera umuntu umwami yifuza gushimira.’”+ 10 Umwami ahita abwira Hamani ati: “Gira vuba ufate uwo mwenda n’iyo farashi kandi ibyo wavuze ubikorere Moridekayi w’Umuyahudi wicara ku irembo ry’ibwami. Ibyo wavuze byose ubikore nk’uko biri.”
11 Nuko Hamani aragenda afata uwo mwenda n’ifarashi, awambika Moridekayi,+ amwicaza kuri iyo farashi, banyura mu mujyi ahakunda guhurira abantu benshi. Agenda imbere ye avuga cyane ati: “Ibi ni byo bakorera umuntu umwami yifuza gushimira.” 12 Ibyo birangiye Moridekayi agaruka ku irembo ry’ibwami, ariko Hamani we asubira iwe afite agahinda nk’ak’umuntu wapfushije kandi yitwikiriye umutwe. 13 Hamani abwira umugore we Zereshi+ n’incuti ze zose ibyari byamubayeho. Nuko abajyanama* be n’umugore we Zereshi baramubwira bati: “niba koko Moridekayi ari Umuyahudi* none ukaba utangiye guta agaciro imbere ye, ntukimushoboye. Azagutsinda uko byagenda kose.”
14 Mu gihe bari bakivugana na we, abatware b’ibwami baba baraje, bahita bajyana Hamani mu birori Esiteri yari yateguye.+