Gutegeka kwa Kabiri
10 “Icyo gihe Yehova yarambwiye ati: ‘ubaze ibisate bibiri by’amabuye bimeze nka bya bindi bya mbere,+ ubaze n’isanduku mu mbaho maze uzamuke unsange ku musozi. 2 Ndi bwandike kuri ibyo bisate amagambo yari kuri bya bisate bya mbere wamennye, kandi uzabishyire mu isanduku.’ 3 Nuko mbaza isanduku mu mbaho zo mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya, mbaza n’ibisate bibiri by’amabuye bimeze nk’ibya mbere, ndazamuka njya kuri uwo musozi mbitwaye mu ntoki.+ 4 Yehova yandika kuri ibyo bisate amagambo nk’ayo yari yanditse ku bya mbere,+ ni ukuvuga Amategeko Icumi*+ yababwiye ari hagati mu muriro,+ igihe mwari muteraniye+ kuri wa musozi. Ibyo birangiye Yehova ampa ibyo bisate. 5 Nuko ndamanuka mva kuri uwo musozi,+ mbishyira muri ya sanduku nari nabaje, kugira ngo bigumemo nk’uko Yehova yari yabintegetse.
6 “Abisirayeli bava i Beroti Bene-yakani bajya i Mosera. Aho ni ho Aroni yapfiriye, aba ari na ho bamushyingura+ maze umuhungu we Eleyazari amusimbura ku murimo w’ubutambyi.+ 7 Bava aho bajya i Gudigoda, bava i Gudigoda bajya i Yotibata,+ mu karere karimo ibibaya bitembamo imigezi.
8 “Icyo gihe Yehova yatoranyije Abalewi+ kugira ngo bajye baheka isanduku y’isezerano rya Yehova,+ bahagarare imbere ya Yehova kugira ngo bamukorere kandi bahe abantu umugisha mu izina rye+ nk’uko babikora kugeza n’uyu munsi.* 9 Ni yo mpamvu Lewi atahawe umugabane n’umurage* mu bavandimwe be. Yehova ni we murage we nk’uko Yehova Imana yawe yabimubwiye.+ 10 Naho njye, namaze kuri uwo musozi iminsi 40 n’amajoro 40+ nk’ubwa mbere kandi icyo gihe nabwo Yehova yaranyumvise.+ Yehova ntiyashatse kubarimbura. 11 Nuko Yehova arambwira ati: ‘haguruka uyobore aba bantu, muve hano kugira ngo bajye kwigarurira igihugu narahiye ko nzaha ba sekuruza.’+
12 “None mwa Bisirayeli mwe, ni iki Yehova Imana yanyu abasaba?+ Dore icyo abasaba ni iki: Ni ugutinya Yehova Imana yanyu,+ mukamwubaha,+ mukamukunda, mugakorera Yehova Imana yanyu n’umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose,+ 13 kandi mugakurikiza amabwiriza n’amategeko ya Yehova mbategeka uyu munsi, kugira ngo mumererwe neza.+ 14 Dore ijuru ni irya Yehova Imana yanyu, ndetse ijuru risumba ayandi n’isi n’ibiyirimo byose ni ibye.+ 15 Ba sogokuruza banyu ni bo bonyine Yehova yiyegereje arabakunda, ku buryo yatoranyije ababakomotseho,+ ari bo mwe, abatoranya mu bandi bantu benshi none uyu munsi muri abe. 16 Mugomba kweza imitima yanyu*+ kandi mukareka kunsuzugura.*+ 17 Yehova Imana yanyu ni Imana iruta izindi mana zose,+ ni Umwami w’abami, Imana ikomeye, ifite imbaraga kandi abantu bakwiriye gutinya no kubaha. Ni Imana itagira uwo irenganya+ cyangwa ngo yemere ruswa. 18 Irenganura imfubyi n’umupfakazi,+ igakunda umunyamahanga,+ ikamuha ibyokurya n’imyambaro. 19 Namwe mujye mukunda umunyamahanga kuko mwabaye abanyamahanga mu gihugu cya Egiputa.+
20 “Mujye mutinya Yehova Imana yanyu. Mujye mumukorera,+ mumubere indahemuka kandi mujye murahira mu izina rye. 21 Ni we wenyine mugomba gusingiza.+ Ni we Mana yanyu yabakoreye ibi bintu byose bitangaje kandi biteye ubwoba mwiboneye n’amaso yanyu.+ 22 Ba sogokuruza banyu bagiye muri Egiputa+ ari abantu 70, none Yehova Imana yanyu yatumye muba benshi mungana n’inyenyeri zo mu kirere.+