Indirimbo ya Salomo
8 “Iyaba wari nka musaza wanjye
Twonse ibere rimwe!
Ndamutse ngusanze hanze nagusoma,+
Kandi nta muntu n’umwe wabingayira.
Naguha divayi iryoshye
N’umutobe mwiza w’amakomamanga.
4 Mwa bakobwa b’i Yerusalemu mwe, ndabarahije:
Muramenye ntimukangure urukundo rwanjye cyangwa ngo murubyutse kugeza igihe ruzumva rubyishakiye.”+
5 “Uriya ni nde uzamuka aturuka mu butayu
Yegamiye umukunzi we?”
“Nagukanguye uri munsi y’igiti cya pome.
Aho ni ho mama wawe yagiriye ku gise igihe yari agutwite.
Aho ni ho uwakubyaye yagiriye ku gise.
6 Nshyira ku mutima wawe mbe nka kashe,
Mbe nka kashe ku kuboko kwawe,
Kuko urukundo rukomeye nk’urupfu.+
Urukundo ni nk’Imva,* ntirwemera kugira ikindi rubangikanywa na cyo.
Urukundo rugurumana nk’umuriro, umuriro waka cyane wa Yah.*+
Umuntu aramutse atanze ibintu byose bihenze byo mu nzu ye kugira ngo agure urukundo,
Abantu bamuseka cyane.”
None se tuzamukorera iki
Igihe bazaba baje kumusaba?”
9 “Niba ameze nk’urukuta,
Tuzamwubakaho uruzitiro rw’ifeza.
Ariko niba ameze nk’umuryango,
Tuzamukingisha urubaho rw’isederi.”
10 “Ndi urukuta,
N’amabere yanjye ameze nk’iminara.
Ni yo mpamvu mu maso y’umukunzi wanjye,
Nabaye nk’ubonye amahoro.
11 Salomo yari afite uruzabibu+ i Bayali-hamoni.
Urwo ruzabibu yaruhaye abarwitaho,
Maze imbuto zakwera, buri wese agatanga ibiceri by’ifeza 1.000.
12 “Mfite uruzabibu rwanjye bwite, kandi ndwigengaho.
Salomo we, ibiceri by’ifeza 1.000 ni ibyawe,
Naho ibindi 200 ni iby’abarinda imbuto.”
Nanjye reka ndyumve.”+
14 “Mukunzi wanjye banguka.