Yobu
19 Nuko Yobu arasubiza ati:
2 “Muzakomeza kumbabaza kugeza ryari?+
Muzageza ryari mumbwira amagambo akomeretsa?+
4 Niba naranakosheje,
Icyaha cyanjye ni njye kiriho.
5 Niba mushaka kunyiyemeraho,
Mugaragaza ko ibyago byangezeho bifite ishingiro,
6 Mumenye ko Imana ari yo yandenganyije,
Ikamfatira mu mutego w’urushundura itegesha.
7 Dore nkomeza gutaka mvuga nti: ‘rwose nararenganyijwe,’ ariko nta muntu unyumva.+
Nkomeza gutabaza, ariko nta muntu undenganura.+
8 Inzira yanjye yayifungishije urukuta rw’amabuye, none sinshobora gutambuka.
Imihanda nyuramo yayishyizemo umwijima.+
9 Yanyambuye icyubahiro cyanjye,
Inkura ikamba ku mutwe, incisha bugufi.
10 Nabaye nk’inzu yasenyutse burundu.
Imana yatwaye ibyiringiro byanjye, none meze nk’igiti baranduye.
12 Ingabo zayo ziza zishyize hamwe zikangota,
Kandi zigashinga amahema zikikije ihema ryanjye.
15 Abo ncumbikiye+ n’abaja banjye bamfata nk’umuntu batazi,
Kandi rwose meze nk’umuntu batigeze bamenya.
16 Mpamagara umugaragu wanjye ariko akanga kunyitaba.
Nkomeza kumwinginga kugira ngo angirire impuhwe ariko akanyihorera.
18 Abana bato na bo baranyanze.
Mfa guhaguruka gusa, bagatangira kumvuga nabi.
20 Uruhu rwanjye n’umubiri wanjye byumiye ku magufwa yanjye.+
Inshuro nyinshi haba haburaho gato ngo mfe.
23 Icyampa gusa amagambo yanjye akandikwa!
Icyampa akandikwa mu gitabo,
24 Akanandikwa ubudasibangana ku rutare hakoreshejwe icyuma giharatura,
Aho cyanyuze hagasukwamo umushongi w’icyuma.*
25 Nzi neza ko umucunguzi wanjye+ ariho.
Nzi ko azaza nyuma agahagarara ku butaka.
26 Nubwo umubiri wanjye wangiritse bigeze aha,
Ndacyariho kandi nzabona Imana.
27 Njye ubwanjye nzayireba.
Amaso yanjye azayibona. Si undi muntu uzayibona.+
Ariko rwose ndarembye.
28 Mwe muravuga muti: ‘tumutoteza dute?’+
Ese mubona ibiri kumbaho ari njye wabyiteye?
Mugomba kumenya ko hariho umucamanza.”+